Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Electronic Single Window / Electronic Single Window Inzira yo koroshya Ubucuruzi mu Rwanda /

Electronic Single Window mu koroshya ubucuruzi mu Rwanda

Uburyo bw'ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibicuruzwa byinjira n'ibisohoka hagamijwe koroshya ubucuruzi mu Rwanda

Yavuguruwe  ku wa 9 Gashyantare 2012

Uburyo bushya bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka (eSW) bwatangijwe ku wa Gatatu muri Kigali, buzorohereza abakora ubucuruzi mpuzamahanga bwihutisha kandi bworoshya urujya n’uruza rw’amakuru ahererekanwa hagati y’abacuruzi n’ibigo bya leta.

“Kuba u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, birakwiye ko hatangizwa uburyo bworoheje bwo korohereza abakora ubucuruzi kuko bizatuma habaho umwuka w’imikorere ibereye ishoramari bityo bigakurura benshi bifuza gushora imari mu Gihugu no guteza imbere ubukungu’, ibi byatangajwe na KANIMBA Francois, Minisitiri ufite ubucuruzi mu nshingano ze, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ingamba zo korohereza abakora ubucuruzi.

Minisitiri yasobanuye ko ubu buryo butwara igihe kigufi ku bagira uruhare ko guhererekanya amakuru hagati y’abafatanyabikorwa batandukanye bitabazwa mu kumenyekanisha no gusohora ibicuruzwa muri gasutamo.

Umushinga wagenewe akayabo ka miliyoni 3,33 by’amadolari ya Amerika, uwa mbere utangijwe mu karere ka Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ugizwe n’urubuga rw’ikoranabuhanga rya murandasi ruhuza ibigo bya Leta bikora imirimo ya Gasutamo n’abacuruzi.

Ubu buryo buzajya bwifashisha ASYCUDA world, uruhererekane rw’uburyo bukoreshwa mu micungire ya Gasutamo hamwe n’uburyo buhujwe bw’imicungire y’imipaka bwashyizweho n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe guteza imbere Ubucuruzi UNCTAD).

Itangizwa ry’ubu buryo rijyanye n’imikorere myiza ku rwego mpuzamahanga n’ibiteganyijwe muri GATT yo mu 1994 n’Amasezerano Avuguruye ya Kyoto yerekeye iyoroshywa n’Ihuzwa ry’Uburyo bukurikizwa kuri Gasutamo yo mu 1990, yemejwe burundu n’u Rwanda mu mwaka wa 2010..

Ben Kagarama Bahizi, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro  (RRA) yatangaje ko ubu buryo bushya bwitezweho kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi.

Yongeyeho ko afite icyizere ko gushyira mu bikorwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka (eSW) bizagabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi kubera ko imenyekanisha n’uburyo bukurikizwa byorohejwe bikazajya bikorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibigo bine bya leta  birimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro , Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, MAGERWA na Minisiteri y’Ubuzima bimaze gushyirwa ku ihuzanzira rifatiye ku buryo bukorehwa muri iki gihe bukigeragezwa, mu gihe ibindi bigo na byo biziyongera mu cyiciro gikurikira, hakurikijwe ibyatangajwe na Kagarama.

Mark Priestley, Umuyobozi ukuriya Trade Mark East Africa, yatangaje ko yiteze ko bitewe n’ubu buryo bushya, abacuruzi bashobora kuzigama ku mwaka miliyoni zigera ku 9 z’amadolari ya Amerika kubera kunoza imikorere mu mucyo no gusobanura inshingano za buri wese mu byo akora mu bijyane n’uruhererekane rw’ibicuruzwa bikorerwa imenyekanisha igihe binyuze muri gasutamo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?