info@rra.gov.rw      +250 788185500

Akagufuri k’ikoranabuhanga mu gucunga umutekano w’ibicuruzwa biva mu mahanga

Kuwa 24 Werurwe 2017, u Rwanda rwatangije ku mugaragaro uburyo bwo gucunga umutekano w’imizigo ituruka mu mahanga hakoreshejwe akagufuri k’ikoranabuhanga gashyirwa ku makamyo yikorera ibicuruzwa aturuka muri Uganda na Kenya, ibihugu bihuriye mu muhoro wa ruguru.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga uretse kuba bufasha mu gucunga umutekano w’ibicuruzwa, bunafasha mu kurwanya no guca burundu ibicuruzwa byinjira mu gihugu bitamenyekanishijwe, kandi bukagabanya igihe imizigo yamaraga mu nzira ivuye aho yapakiriwe kugera aho igiye.

Zimwe mu mbogamizi zagaragaye mu mikoreshereze y’ubu buryo, ni iyibwa ry’utu tugufuri tw’ikoranabuhanga tuba turi ku makamyo; abatwiba bakaba ahanini batwitiranya n’ibindi bikoresho nka Radiyo cyangwa Telefone. Urugero ni nk’umwana w’imyaka 15 uherutse gufatirwa I Gahanga, yakuye aka kamashini kw’ikamyo yari yikoreye imizigo.

Uwo mwana yagize ati “Hari muri ambouteillage dupanda ikamyo noneho mbonaho kariya kantu ngira ngo ni akaradiyo. Naragashikuje nshyize ku matwi numva ntikavuga. Uwari atwaye imodoka ntiyigeze amenya ko twagakuyeho. Twazamutse tugeze Kicukiro Centre mbona lift yangejeje i Gahanga”

Si imari kuko ako kagufuri kaba gafite itsinda ry’abakozi muri RRA bagakurikirana hagira ikidasanzwe kikabaho bagahita bihutira gutabara. Niko byagenze kuko igihe kitarenze isaha umwana amaze gutwara ako kagufuri, abakozi ba RRA barimo bamukurikirana inzira yose anyuzemo kugeza bageze iwabo mu rugo i Gahanga barakamufatana, hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS riba ryerekana aho ako kagufuri gaherereye hose.

Komiseri wa za Gasutamo Tugirumuremyi Raphael asaba ba nyiri amamodoka kurinda utwo twuma dufasha mu gucunga umutekano kugenzura ibikorerwa kuri iyo modoka mu zikorera mu muhora wa ruguru kandi ko usibye kwangiza nta kindi uwatwara iriya ngufuri yamumarira.

Ati: “Abatwara amakamyo barinde iriya ngufuri y’ikoranabuhanga kuko ishinzwe kumenyekanisha aho imodoka iri n’ikiyokozweho cyose mu muhanda. Uwayiba wese ntahantu na hamwe yayihisha ngo ntituyifate kuko system iba iyibona. Abafite amakamyo akora ubwikorezi mpuzamahanga bamenye ko kiriya gikoresho bakirinde ntihagire ikicyangiza kandi ntikigomba kubura”

Umuntu wahawe Electronic Seal ikamuburiraho cg ikagira ikindi kiyangiza ntihatangwe amakuru iba igomba gutanga, iyo bigaragaye ko kubura cyangwa kwangirika kw’iyo seal abifitemo uruhare, itegeko riteganya ko acibwa ihazabu igera ku $2,500 cyangwa akaba yakatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3.

 

 

 

  Contact Us
  Senior Management Team Members (Contact Details)

Tel : +250 788185500
Mail : info@rra.gov.rw
RRA Call Center : 3004

  Social Media and Subscribe

 

Subscribe :
Republic of Rwanda - Rwanda Revenue Authority