info@rra.gov.rw      +250 788185500

Guhugura abanyeshuri ba kaminuza n’ukugera ku bantu benshi mu gihe gito

Mwema Bahati:

Mbera Emmy, umuhuzabikorwa wa EBM mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro avuga ko guha ubumenyi abanyeshuri ba kaminuza ari uburyo bwo kugera ku bantu benshi mu gihe gito.

Ni mugihe abanyeshuri ba University of Tourism technology and Business studies (UTB) ishami rya Gisenyi basobanuriwe ibijyanye n’akamashini kazwi nka EBM mu gikorwa cy’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gisanzwe cy’ubukangurambaga, kuri uyu wa kane.

Mbera Emmy ashishikariza abanyeshuri gusobanukirwa neza n’ibijyanye na TVA ndetse n’uburyo bwo kuwumenyekanisha hifashishijwe akamashini gatanga inyemezabuguzi (EBM) ashimangira ko bibareba cyane nk’abanyeshuri ba Kaminuza.

Ati: “Mufite aho muhurira cyane n’umusoro wa TVA nk’abantu biga ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi. Turifuza ko mwumva EBM nka gahunda ishyirwa mu bikorwa kandi izamura imisoro kandi ntimuhe agaciro uwo ariwe wese wiba cyangwa unyereza imisoro.”

Umusoro ku nyongeragaciro (TVA) niwo musoro uri imbere mu misoro ikusanywa imbere mu gihugu, aho ugera kuri 33%. Gusa igihugu ntikirashobora kwihaza mu bukungu.

Yagize ati: “Ntabwo igihugu cyarambiriza ku imfashanyo yo hanze. Turacyateze cyane ku nkunga yo hanze kuko amafaranga ava mu misoro ari make.”

EBM yatangijwe muri 2013, aho utumashini tugera ku gihumbi gusa aritwo twatangaga inyemezabuguzi ya EBM. Kugeza ubu habarurwa utumashini dusaga 16,000. Kwiyongera k’utumashini twa EBM tunatanga icyizere ko umusoro ku nyongeragaciro uzakomeza kwiyongera aho fagitire zikorwa n’utwo tumashini zigaragaza ubwiyongere.

Uwitonze Gilbert, umuyobozi ushinzwe abanyeshuri muri iyi kaminuza ashima Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku mahugurwa baha abanyeshuri, asaba abumva inyigisho z’imisoro kuziha agaciro kuko ari ishema rya buri wese.

Ati: “Ntawe bitatera ishema kumva ko afite uruhare mu iterambere ry’iguhugu.” Avuga ko aya mahugurwa afitiye akamaro abanyeshuri cyane cyane ko yuzuzanya n’isomo bagira ry’isoresha.

Uwera Adeline, umunyeshuri muri UTB ishami rya Gisenyi nawe avuga ko yishimiye amahugurwa kuri TVA na EBM kuko byatumye asobanukirwa neza n’amasomo.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyizera ko kwigisha abanyeshuri ibijyanye na TVA na EBM ari uburyo bwizewe bwo gusakaza inyigisho muri rubanda kuko abanyeshuri bagera ku bantu beshi cyane cyane mu miryango bakomokamo ndetse no kuba bafitiwe icyizere kubera ubuhanga bakomora mu mashuri bitezweho.

  Contact Us
  Senior Management Team Members (Contact Details)

Tel : +250 788185500
Mail : info@rra.gov.rw
RRA Call Center : 3004

  Social Media and Subscribe

 

Subscribe :
Republic of Rwanda - Rwanda Revenue Authority