Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Kwiyandikisha no kwiyandukuza ku musoro /

Umuntu wese utangiye ubucuruzi cyangwa ibindi bikorwa bishobora gusoreshwa agomba kwiyandikisha mu buyobozi bw’imisoro n’amahoro mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) uhereye igihe ibikorwa by’ubucuruzi byatangiriye.

Ikigo gishobora kuba ari icy’umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu, iyandikwa rikorwa n’Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) hakoreshejwe serivisi z’ikoranabuhanga. Serivisi ikorwa ako kanya kandi nta kiguzi. Iyo ikigo kimaze kwandikwa, gihabwa icyemezo cyo kwandikwa na RDB.

Iyo ari ubucuruzi bw’abantu kugiti cyabo, iyandikwa rishobora gukorwa na RRA hagatangwa Nimero Iranga Usora (TIN) ku buntu ku mashami yose ya RRA ari hirya no hino mu Gihugu. Mu turere twose tw’u Rwanda uko ari 30,hari ibiro bya RRA.

Umuntu ukora ibikorwa bisoreshwa birenze amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) y’ibyacurujwe mu gihe cy’umwaka usanzwe warangiye cyangwa birenze amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) mu gihembwe kirangiye, agomba kwiyandikisha ku musoro ku nyongeragaciro mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) ikurikira irangira ry’uwo mwaka cyangwa ry’icyo gihembwe.

Hashingiwe ku ngingo ivuzwe haruguru, umuntu wese ukora ubucuruzi wiyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro (VAT/TVA) itegeko rimusaba gukoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi

Umucuruzi utujuje ibisabwa nk’uko bivuzwe haruguru ashobora kwiyandikisha ku musoro ku nyongeragaciro (VAT) ku bushake maze agahabwa EBM kugira ngo yubahirize ibiteganywa n’amategeko.

Impinduka zose, zaba ari izirebana n’usora cyangwa ibikorwa bye bigomba kumenyeshwa mu nyandiko ubuyobozi bw’imisoro mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) uhereye igihe ihinduka ryagaragariye.

Urugero: Niba uburenganzira ku mutungo w’ikigo buhererekanywe buva kuri A bujya kuri B cyangwa ikigo gihinduye ubucuruzi cyakoraga. Kutamenyekanisha izo mpinduka binyuranyije n’itegeko kandi birahanirwa.

Komiseri Mukuru ashyiraho amabwiriza yerekeye kwiyandikisha kandi agaha abatagikora ibikorwa by’ubucuruzi amabwiriza yo kwiyandukuza.

Reba itegeko no 25/2005 ryo ku wa 4 Ukuboza 2005 ryerekeye uburyo bwo gutanga imisoro n’amahoro.

Uburenganzira bw’ikigo cyanditse:

  •   Ishingiro ry’ubusabe bwo guhabwa icyemezo cy’uko nta misoro itishyuwe ugamije kugira uruhare mu bikorwa byongera inyungu nko gupiganira amasoko, kubona inguzanyo;

  •   Ishingiro ryo gusaba icyemzo cy’uko nta misoro ubereyemo leta;

  •   Ishingiro ry’imikoranire n’ubuyobozi bw’imisoro n’amahoro , kugenerwa amahugurwa mu byerekeye imisoro n’amahoro ;

  •   Ishingiro ryo guhererekanya ibyangombwa by’umutungo wimukanwa.

Inshingano z’ikigo cyanditse:

a)      Imisoro yo ku rwego rw’Igihugu:

  •   Kumenyekanisha imisoro nk’Umusoro ku musaruro w’abikorera ku giti cyabo (PIT), Umusoro ku nyungu z’amasosiyete (CIT), Umusoro ku nyongeragaciro (ku biyandikishije  kuri VAT), PAYE (Umusoro ku mushahara w’abakozi (abujuje ibisabwa kugira ngo bishyuzwe umusoro), Umusoro ku byaguzwe (abujuje ibisabwa kugira ngo bishyuzwe umusoro), Umusoro ufatirwa wa 3% na 15% (ku bujuje ibisabwa kugira ngo bishyuzwe umusoro).

  •   Buri musoro umenyekanishijwe ugomba guhita wishyurwa nk’uko biteganywa n’itegeko.

b)     Imisoro n’amahoro  byeguriwe Inzego z’Ibanze:

  •   Kumenyekanisha imisoro n’amahoro  bikurikira: Amafaranga y’uruhushya rwo gukora, Umusoro ku mitungo itimukanwa, Umusoro ku bukode n’imisoro ku bikorwa by’isuku rusange.

Umusoreshwa cyangwa undi muntu acibwa amande iyo adashoboye:

  • gutanga impapuro z’imenyeshamusoro ku gihe;
  • gutanga impapuro zerekana amafaranga agomba kuva mu mushahara we ku gihe;
  • gufatira umusoro;
  • gutanga impapuro zisabwa n’ubuyobozi bw’imisoro;
  • gukorana neza n’abashinzwe kugenzura imisoro;
  • kuvugira ku gihe urwego arimo n’uko bivugwa mu ngingo ya 7 y’igika cya 2
  • kwiyandikisha nk’uko bivugwa mu ngingo ya 10
  • kubahiriza ingingo ya 12, 13 na 15 z’iri tegeko;

Amande acibwa utubahirije ibiteganywa n’igika cya mbere cy’iyi ngingo ateganijwe ku buryo kurikira:

  • amafaranga ibihumbi ijana (100,000) y’amanyarwanda iyo umuntu akoresha amafaranga angana cyangwa ari mu nsi ya miliyoni makumyabiri (20,000,000) z’amafaranga y’amanyarwanda mwaka; cyangwa
  • amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000) by’amanyarwanda iyo umuntu akoresha amafaranga arenze miliyoni makumyabiri (20,000,000) ku mwaka; cyangwa
  • ibihumbi magana atanu (500,000) y’amanyarwanda iyo umusoreshwa yamenyeshejwe n’ubuyobozi bw’imisoro ko ari mu rwego rw’abasoreshwa bakuru.

Iyo umuntu akoze ikosa kabiri mu gihe kitarenze imyaka itanu (5), amande yikuba kabiri. Iyo iryo kosa ryongeye gukorwa na none ku gihe cy’imyaka nk’iyo itanu (5), amande yikuba incuro enye.

Kwiyandukuza biba iyo umusoreshwa asabye ko izina rye cyangwa ubucuruzi bwe buvanwa mu bitabo by’Ikigo cy’imisoro n’amahoro kugira ngo bitazaba ngombwa ko azajya amenyekanisha imisoro kubera impamvu runaka.

Kutagira inyungu si byo bituma umusoreshwa ahita yiyandukuza. Ikigo cy’imisoro n’amahoro kigomba kubona neza ko umusoreshwa nta kintu na kimwe akora cyangwa ko adakora ku rwego rwatuma akomeza kuba yanditse nk’ugomba gutanga umusoro uyu n’uyu.

Kwiyandukuza kugira ngo umusoreshwa adatanga umusoro bishingira ku musoro. Urugero ni uko umusoreshwa ashobora gukomeza akaba yiyandikishije mu bagomba gutanga umusoro ufatirwa mu mushahara kandi akiyandukuza ku batanga umusoro ku nyongeragaciro.

Kwiyandukuza bitangira kugira agaciro iyo Ikigo cy’imisoro n’amahoro kimaze kubona neza ko umusoreshwa nta kintu akora cyatuma atanga umusoro uyu n’uyu nyuma yo gusaba kwiyandukuza.

Iyo Ikigo cy’imisoro n’amahoro kibona neza ko umusoreshwa nta musoro n’umwe agomba gutanga, icyo gihe afatwa nk’uwiyandukuje. Kwiyandukuza kw’abasoreshwa bagomba gutanga Umusoro ku musaruro w’abikorera ku giti cyabo cyangwa umusoro ku nyungu z’amasosiyete byigwa iyo umusoreshwa adashoboye kwerekana inyungu yabyara umusoro ku nyungu mu gihe cy’imyaka itatu (3) ikurikirana.

Kuba umusoreshwa yiyandukuje bitangira gufatwa nk’aho yiyandukuje iyo Ikigo cy’imisoro n’amahoro kibona neza ko umusoreshwa adakora imirimo y’ubucuruzi yashowemo imari irenze mipyoni imwe n’ibihumbi magana abiri cyangwa nta cyo akora na kimwe.

Kwiyandukuza k’umusoreshwa utanga umusoro ku nyongeragaciro birebwa iyo umusoreshwa adashoboye gutanga umusaruro utuma atanga umusoro ku nyongeragaciro mu gihe cy’amezi atandatu akurikirana. Kwiyandukuza bitangira kugira agaciro gusa iyo Ikigo cy’imisoro n’amahoro kibona neza ko umusoreshwa adacuruza amafaranga arenze mipyoni makumyabiri (20,000,000) ku mwaka cyangwa umusoreshwa atiyandukuje ku bushake.

Kwiyandukuza kw’abasoreshwa batanga umusoro ufatirwa ku mushahara byigwa iyo umusoreshwa adashoboye gutanga inyungu k’umusoro ufatirwa mu gihe cy’amezi atatu akurikirana. Kwiyandukuza bigira agaciro gusa iyo Ikigo cy’imisoro n’amahoro kibona neza ko umusoreshwa adakoresha undi muntu.

Komiseri w’imisoro yo mu gihugu hagati afite ububasha bwo guha uburenganzira umuntu bwo kwiyandukuza hakurikijwe ingamba n’inzira zavuzwe haruguru.

Abasoreshwa bemererwa kwiyandukuza iyo Ikigo cy’imisoro n’amahoro kibona neza ko umusoreshwa nta mirimo azakora mu buryo bunyuranije n’umusoro uyu n’uyu.

Impamvu zituma umuntu yiyandukuza

  • Kutamenyekanisha inyungu
  • -Amezi atandatu (6) akurikirana umuntu atamenyekanisha umusoro ku nyongeragaciro
  • - Amezi atatu (3) ikurikirana iyo ari Umusoro ku musaruro w’abikorera ku giti cyabo cyangwa umusoro ku nyungu z’amasosiyete.
  • Iyo umuntu nta gikorwa na kimwe akora
  • Kudakoresha abakozi mu gihe kitarenze amezi atatu (3) akurikirana ku barebwa n’abamenyekanisha umusoro ufatirwa ku mushahara;
  • Ibigo by’ubucuruzi bicuruza amafaranga ari munsi ya miliyoni 12 ku mwaka;
  • Ibigo by’ubucuruzi bibona umusoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa biri mu nsi ya miliyoni 20 ku mwaka cyangwa miliyoni 5 mu gihe cy’amezi atatu (3).

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?