Intego z’ibiro bya gasutamo
Inshingano ya mbere y’ibiro bya gasutamo ni ugusuzuma, gukusanya no kwita ku misoro ikomoka ku bicuruzwa biva mu mahanga. Uretse kandi iyi nshingano yerekeye imisoro, ibiro bya gasutamo bishinzwe ibi bikurikira:
Gushyira mu bikorwa amategeko yerekeye Gasutamo;
Korohereza abakora ubucuruzi bwemewe;
Kubuza abaturage kwinjiza no kohereza mu mahanga ibicuruzwa ku buryo butemewe n’amategeko;
Kwegeranya imibare y’ibyerekeye ubucuruzi kugira hakorwe igenamigambi;
Gufaga ibyemezo bituma abantu badaherana imisoro n’ibigamije kurwanya ubucuruzi butemwe;
Gukora ku buryo ibiro bishinzwe gasutamo n’imisoro yo mu gihugu hagati bikora neza haba ibikorwa byo kugenzura, amahugurwa, no gukoresha amamashini.