text size bigger smaller
   

Amateka y’imisoro n’amahoro

Amateka y’imisoro mu Rwanda agaragaza ko amategeko ya mbere yerekeye imisoro yabayeho mu gihe cy’ubukoloni. Ayo mategeko arimo Itegeko ryo muri Kanama 1912 rigenga imisoro, n’imisoro ku mutungo utimukanwa. Habayeho n’irindi tegeko ryo ku wa 15 Ugushyingo 1925 ryahinduraga kandi rigashyira mu bikorwa Iteka ryatangiwe muri Kongo Mbiligi ku wa 1 Kamena 1925, rishyiraho umusoro ku nyungu.

Iri tegeko ryagiye rihindurwa kenshi kugira ngo rijyane n’igihe bitewe n’uko ubukungu bwagendaga buhinduka. Andi mategeko nk’ayo arimo itegeko ryo mu mwaka w’1973 rigenga umusoro ku mutungo, itegeko rigenga uburenganzira bwo gucuruza no gukora ibikorwa by’ubuhanga, itegeko no 29/91 ryo kuwa 28 Kamena 1991 rigenga umusoro ku nyungu (ubu ryavuyeho risimburwa n’itegeko no 06/2001 ryo ku wa 20/01/2001 rigenga umusoro ku nyongeragaciro.

Itegeko nyaryo rigenga za gasutamo ryashyizweho ku wa 17 Nyakanga 1968 riherekeza Iteka rya Minisitiri ryo ku wa 27 Nyakanga 1968, rishyira mu bikorwa Itegeko rigenga za gasutamo.

Abakozi bashinzwe imisoro n’inshingano zerekeye imisoro mu Rwanda byari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Nyuma byaje kujya mu kigo kihariye – Ikigo cy’imisoro n’amahoro – cyashyizweho n’itegeko no 15/97 ryo ku wa 8 Ugushyingo 1997.

Mu mwaka w’2005, inteko ishinga amategeko yashyizeho itegeko No 25/2005 ryo ku wa 4 Ukuboza 2005 rigenga uburyo bwo gusoresha, rihindura Itegeko-teka ryo ku wa 28 Ukuboza 1973 rigenga Umusoro w’umubiri, itegeko no 06/2001 rigenga Umusoro ku nyongeragaciro n’itegeko No 9/97 ryo ku wa 26 Kamena 1997 rigenga Uburyo bwo gutanga imisoro ya leta.

Kandi na none itegeko No 16/2005 ryo ku wa 18 Kanama 2005 rigenga imisoro itaziguye ku musaruro ryashyizweho risimbura itegeko No 8/97 ryo ku wa 26 Kamena 1997 rigena Imisoro itaziguye ku nyungu no ku bihembo, n’itegeko No 14/98 ryo ku wa 18 Ukuboza 1998 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu cyo guteza imbere ishoramari, by’umwihariko mu ngingo zaryo za 30, 31 na 34.

Inteko ishinga amategeko kandi yashyizeho itegeko No 21 ryo ku wa 18 Mata 2006 rishyiraho itegeko rigenga za gasutamo, risimbura itegeko ryo ku wa 17 Nyakanga 1968 ryerekeye itegeko rigenga za gasutamo ryahinduwe kandi rikuzuzwa kugeza ubu.

topSubira Hejuru