Ijambo ry’ikaze rya Komiseri Mukuru rigenewe abasura uru rubuga
Nshimishijwe no kubakira ku rubuga rushya rwa interineti rw’Ikigo cy’imisoro n’amahoro.
(Ifoto ya Komiseri Mukuru)
Ikintu cya mbere mwabonye ni ikirango cyacu gishya kigaragaza imbaraga dushyira mu kuvugurura Ikigo cy’imisoro n’amahoro. Imirimo y’ivugurura igamije guha Ikigo cy’imisoro n’amahoro isura nshya. Ikirango gishya cyakozwe ku buryo kigaragara neza kandi ku buryo bworoshye ndetse buzatuma abasoreshwa bamenya ku buryo bworoshye iki Kigo.
Turashaka ko ikirango gishya cyagira aho gihurira n’uburyo twita ku bakiriya bacu. Ikigo cya Leta gifite abakiriya benshi kandi batandukanye. Mu by’ukuri, abasoreshwa ni abakiriya bacu kandi tugomba kubitaho ku buryo bwiza nk’uko bafite uburenganzira bwo kwitabwaho. Byongeye kandi Guverinoma n’inzego za Leta nk’Inteko ishinga amategeko ziteze ko dutanga serivisi zerekeye by’umwihariko gukusanya imisoro n’amahoro. Inshingano zacu dushobora kuzubahiriza ari uko dufashije abasoreshwa kubahiriza amategeko kandi tugarura mu nzira iboneye abatayubahiriza.
Urubuga rushya rugamije guha abarukoresha amakuru yose bakeneye kugira ngo bubahirize amategeko yerekeye imisoro n’amahoro no kurangiza inshingano zabo nk’abaturarwanda. Kuri uru rubuga muzashobora kubona amategeko, gukuraho inyandiko no kubona inyandiko zisohoka zitandukanye. Muzashobora kandi gutandukanya abakozi bashinzwe imisoro n’amahoro no kugera ku mukozi w’Ikigo ushinzwe ibyo mwifuza. Mushobora kutugezaho ibitabanogeye, kutubwira ibikorwa bibi no gutanga ibitekerezo bigamije kunoza serivisi. Turifuza ko uru rubuga rwaba ihuriro ryo kungurana ibitekerezo hagati y’Ikigo cy’imisoro n’amahoro, abaturage n’abakoresha uru rubuga.
Mu minsi iri imbere muzashobora kohereza inyandiko zigaragaza imisoro no kwishyura ukoresheje interineti. Umugambi dufite ni uko mwashobora kwishyura imisoro kuri gasutamo cyangwa kwishyura mutagombye kuza ku Kigo cy’imisoro n’amahoro.
N’ubwo ijambo ikusanyabukungu ubu ryakwiriye hose, ikizwi neza ni uko ubucuruzi bwarenze imipaka y’ibihugu kuva kera kandi buri wese akaba agira ibicuruzwa bigenewe amasoko menshi muri iki kinyejana cya 21. U Rwanda narwo ntirwatanzwe muri ubwo bucuruzi kandi mu Kigo cy’imisoro n’amahoro twabonye ko tugomba korohereza abasoreshwa gucuruza mu bihugu byinshi. Ibizavugururwa by’ingenzi ni: kuva ku misoro ikomoka ku bucuruzi tukitabira imisoro yo mu gihugu hagati, kugira ibiro bimwe ku mipaka y’ibihugu duturanye, gukoresha ibyuma by’itumanaho kugira ngo tumenye aho ibicuruzwa biri kuva aho bituruka kugera aho bijya no gushyiraho imisoro imeze kimwe hose.
Ibi byose ntibyoroshye kubigeraho ariko Ikigo cy’imisoro n’amahoro kizabigeraho kuko twiyemeje ko u Rwanda ruzuzuza inshingano zarwo mu Muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.
Nizeye ko munogerwa n’urubuga rushya rwa interineti kandi ko muzasanga rubafitiye akamaro mu kongera umusaruro w’ibikorwa byanyu. Twishimiye kandi ibitekerezo muzatugezaho bigamije kurugira rwiza kurushaho.
Murakoze.
Mary Baine, Komiseri Mukuru.