Serivisi zo kuri Gasutamo
Murakaza neza ku rubuga rwa Gasutamo
Ibiro bya gasutamo bigamije kugira uruhare mu kugera ku ntego z’Ikigo cy’imisoro n’amahoro bikusanya imisoro myinshi ishoboka ikomoka ku mahoro atangwa ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga, hakoreshejwe umutungo muke ushoboka; no koroshya imirimo y’ubucuruzi hakoreshejwe serivisi zinoze zihabwa abafite uruhare mu bucuruzi bose.
Ibi biro bikora uko bishoboye kugira ngo amahoro yose agomba kwishyurwa yishyurwe hifashishijwe amategeko ariho kugira ngo ubucuruzi bwaba ubwo mu Rwanda n’ubwo mu mahanga n’ishoramari bkorwe ku buryo butagoranye kandi abaturage barindwe ibicuruzwa biva mu mahanga bishobora kubahumanya.
Intego z’ibiro bya gasutamo
Inshingano ya mbere y’ibiro bya gasutamo ni ugusuzuma, gukusanya no kwita ku misoro ikomoka ku bicuruzwa biva mu mahanga. Uretse kandi iyi nshingano yerekeye imisoro, ibiro bya gasutamo bishinzwe ibi bikurikira: Gushyira mu bikorwa (...) Komeza...
Imiterere y’ibiro bya gasutamo
Kanda hano usome imbonerahamwe y’inzego z’imirimo y’ibiro bishinzwe Gasutamo n’imisoro yo mu gihugu hagati Komeza...