text size bigger smaller
   

Serivisi zishinzwe imisoro

Murakaza neza ku rubuga rwa serivisi zishinzwe imisoro

Ibiro bishinzwe imisoro mu gihugu hagati byashyizweho muri Mata 2006 kugira ngo habeho ibiro bimwe by’imisoro bikora neza kandi byita ku bakiliya. Intego y’ingenzi yabyo yari ukongera umubare w’abasoreshwa bakuru no guhuza ibikorwa byo kubagenzura, kunoza uko abasoreshwa hakurikiza amategeko no kongera umutungo winjira mu isanduku ya Leta. Ibiro by’abasoreshwa bakuru byinjiza imisoro irenga 50% by’imisoro n’amahoro byose Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyinjiza. Ibiro bishinzwe imisoro bigizwe n’ibiro bibiri aribyo Ibiro by’abasoreshwa bakuru n’ibiro by’abasoreshwa bato n’abaciriritse.

Kugira ngo ibiro bishinzwe imisoro mu gihugu hagati bishobore kugera ku nshingano zabyo byihaye intego z’ingenzi zikurikira:

- Kugabanya ku buryo bushoboka bwose imisoro idatangwa hifashishijwe ubugenzuzi mu kigo
- Guha serivisi nziza abakiliya n’abakorana n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro
- Kongera ubushobozi bw’abakozi
- Gutandukanya abasoreshwa baciriritse n’abato hagamijwe gukusanya imisoro n’amahoro byinshi bishoboka

Itsinda riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta wo muri Minisitri y’ibyerekeye itarambere yo mu Budage, Karin Kortman yari ino mu gihugu cyacu kugira ngo asuzume uburyo inkunga y’amajyambere yakoreshejwe (…). Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyahuguye abayobozi ku ihuzwa ry’imisoro mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro kiri guhugura abavuga rikijyana ku byizaa byo guhuza uburyo bwo gusoresha bukaba bumwe mu bihugu by’umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba. Itangazo ryavuye mu Kigo cy’imisoro n’amahoro rivuba ko abahuguwe bazafasha mu (….)

topSubira hejuru