Ahabanza / Serivise za Gasutamo / Imicungire Y’imizigo Minini /

Ibisabwa

i.          Ugomba kuba uri Umunyarwanda cyangwa utuye mu Rwanda ku buryo buhoraho cyangwa uri umushoramari wanditswe muri RDB;

ii.         Ugomba kuba ufite uruhushya rwo gukora ubucuruzi yaherewe mu Rwanda;

iii.        Ugomba kuba ufite Icyemezo cy’uko nta misoro itarishyuwe;

Kugira ngo Komiseri wa Gasutamo asuzume ubusabe bwawe, ugomba;

a.         Kuzuza ifishi isaba itangwa na Gasutamo;

b.         Gutanga igishushanyombonera cy’ahantu uzashyira Ububiko bucungwa na Gasutamo nk’uko bisabwa na Komiseri;

c.         Kubahiriza ibipimo ngenderwaho bishyirwaho na Gasutamo hashingiwe ku miterere y’ibicuruzwa n’ibikorwa by’ububiko bucungwa na Gasutamo;

d.         Kwishyura ingwate ingana n’imisoro n’amahoro  asabwa ku bicuruzwa bizabikwa mu bubiko (ingwate ya banki/ingwate y’ikigo cy’ubwishingizi)

Kwishyura amafaranga y’uruhushya mu gihe cy’umwaka umwe

Ibisabwa ntagibwa munsi ku bubiko bugenzurwa na Gasutamo

Kugira ngo umuntu ahabwe uruhushya rwo gukoresha ububiko bugenzurwa na Gasutamo, agomba kureba ko nibura ibisabwa bikurikira biboneka aho ububiko bugenzurwa na Gasutamo buri:

o   Aho ububiko bwubatse hagomba kuba hazitiwe ku buryo uruzitiro rugira nibura metero ebyiri z’uburebure;

o   Mu bubiko hagomba kuba hashashe na sima y’igikatu;

o   Bugomba kugira ibiro birimo ibyangombwa byose bikenerwa muri Gasutamo n’abandi bafatanyabikorwa;

o   Bugomba kugira ikoranabuhanga rya mudasobwa ku buryo hacapwa inyandiko igaragaza ko ibicuruzwa byinjiye no kwandika ibicuruzwa bibitse mu bubiko  n’ububiko;

o   Bugomba kugira uburyo buhamye bwo gukurikirana ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka mu bubiko;

o   Kugira imashini z’ikoranabuhanga zipima imizigo zemewe n’urwego rubifitiye ububasha;

o   Kugira ibyuma, amamashini n’ibindi bikoresho biterura imizigo iyo bihakenewe;

o   Gupanga no gutondeka ibicuruzwa mu bubiko mu buryo buboneye kugira ngo byoroshye igenzura rikorwa n’abakozi ba Gasutamo;

o   Gushyiraho ingufuri n’imfunguzo mu rwego rw’umutekano w’ububiko bugenzurwa na gasutamo;

o   Gushyiraho abakozi n’ibikoresho bikenewe mu rwego rwo gufata neza, kurobanura, gupakira, gusuzuma, gupima uburemere no kubika ibicuruzwa;

o   Gufatira ubwishingizi ibicuruzwa biri mu bubiko bugenzurwa na Gasutamo;

o   Kugira umwanya uhagararamo ibinyabiziga;

o   Ibikoresho byo kubungabunga umutekano w’abakozi n’ibicuruzwa;

o   Amatara amurika ku mpamvu z’umutekano;

o   Ahari ububiko hagomba kugira ahantu hamwe ho kwinjirira

Iyo ububiko bugenzurwa na Gasutamo bukoreshwa ku masezerano y’ubukode, amasezerano agomba nibura kumara igihe gihwanye n’amasezerano yo gucunga ububiko bugenzurwa na gasutamo mu gihe cy’umwaka umwe.

Guhagarika no kuvanaho uruhushya rwo gukoresha ububiko bugenzurwa na Gasutamo

Komiseri Mukuru yihariye uburenganzira bwo guhagarika cyangwa kuvanaho uruhushya iyo:

o   Hatubahirijwe itegeko rigenga imikorere ya Gasutamo n’andi mategeko agenga ibikorerwa mu bubiko bugenzurwa na Gasutamo;

o   Hatubahirijwe nibura ibisabwa mu gushyiraho ububiko bugenzurwa na Gasutamo;

o   Hagaragaye ibikorwa by’uburiganya mu mikoranire na Gasutamo n’abakiriya

o   Cyangwa iyo ububiko bugenzurwa na Gasutamo butagikenewe mu gace bwari burimo;

Iyo ububiko bugenzurwa na Gasutamo buhagaritswe, Ubuyobozi bwa Gasutamo bushobora gufunga n’ingufuri ndetse n’ubujeni mu gihe buhagaritswe.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?