Abasora bibukijwe kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu z’ubukode za 2024 mbere y’itariki ntarengwa

Itariki yo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu z’ubukode iregereje, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kikaba gishishikariza abo bireba kubikora hakiri kare, bakirinda kugwa mu bihano by’ubukererwe.

Itariki ntarengwa yo kumenyekanisha no kwishyura uyu musoro w’umwaka wa 2024 ni ku wa 31 Mutarama 2025, RRA igashishikariza ba nyiri iyi mitungo isorerwa gukoresha amafaranga nyakuri bakiriye mu mwaka ushize, kugira ngo birinde ibihano bitari ngombwa.

Ni igikorwa kireba abafite inzu, ibikorwa byongerewe ku nzu cyangwa undi mutungo utimukanwa uwo ari wo wose uri mu Rwanda ukodeshwa.

Itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage riteganya ko umuntu asora iyo yakiriye ubukode burenze Frw 180,000 ku mwaka, ariko akaba atanditse ku musoro ku nyungu z’amasosiyete.

Umuntu ukodesha umutungo utimukanwa aba agomba kugirana amasezerano n’uwawukodesheje, agakorwa mu nyandiko kandi akaba ariho umukono w’impande zombi.

Komiseri Wungirije ushinzwe Intara n’Imisoro yeguriwe Inzego z’ibanze muri RRA, Karasira Ernest, asaba abafite imitungo ko mu gihe cyo gusora, bagomba gukoresha amasezerano y’ukuri, bakirinda ibihano bishobora kuza nyuma.

Yakomeje ati “Dukwiye kugira amakuru y’ukuri, akaba ariyo abantu baheraho bishyura umusoro basabwa gutanga. Naho gukora amasezerano ya 200,000 Frw, bakakwishyura 500,000 Frw, ntabwo byaba aribyo. Abantu barasabwa gukora amasezerano y’ukuri yaba ba nyiri imitungo ikodeshwa, yaba n’abakodesha, bakwiye kumva ko amafaranga batanga ari yo akwiye kugaragara mu nyandiko cyangwa fagitire bahabwa iyo bamaze kwishyura.”

Karasira yashishikarije abafite imitungo itimukanwa kumenyekanisha umusoro basabwa, ababishoboye bagahita bishyura, cyangwa bakishyura bitarenze itariki 31 Mutarama uyu mwaka.

Yakomeje ati “Bakwiye kubikora kare kugira ngo birinde ibihano byaterwa n’uko itariki ntarengwa yarenze. Icya kabiri nakwibutsa, ni uko dukwiye gukora imenyekanisha ry’ukuri, tukirinda gutanga amakuru atari yo, kuko umunsi byamenyekanye ko mwatanze amakuru atariyo, icyo gihe muzatanga umusoro mugomba kuba mwishyura, kandi hajyeho n’ibihano kandi biba biremereye.”

Ibihano ku batubahirije inshingano zabo

Itegeko riteganya igihano cya 40% by’umusoro ugomba gutangwa gihanishwa usora wese utaratangiye imenyekanisha ry’umusoro ku gihe n’uwatanze amakuru atari yo. Umusoro utishyuriwe igihe ubarwaho inyungu ya 1.5% ku kwezi, n’inyongera ingana na 10% by’umusoro ugomba gutangwa. Icyakora, iyo nyongera ntishobora kurenga 100.000 Frw.

Uko umusoro ubarwa

Mu kubara umusoro ku nyungu z’ubukode, 50% by’amafaranga y’ubukode yakiriwe mu mwaka wose ntasoreshwa, kuko abarwa nk’ayafashije mu gufata neza umutungo. Inyungu ku nguzanyo za banki zijyanye n’umutungo utimukanwa ukodeshwa nazo zivanwa mu nyungu zisorerwa.

Amafaranga asigaye, kuva kuri 0 Frw - 180,000 Frw, asoreshwa ku gipimo cya 0%, mu yandi magambo ntasora. Kuva ku 180,000 Frw - 1,000,000 Frw asoreshwa 20%, hejuru yaho agasoreshwa 30%.

Imenyekanisha rikorwa unyuze ku rubuga rwa RRA, ahanditse “Menyekanisha imisoro yeguriwe uturere”. Usora asabwa amakuru arimo amazina y’ukodesha, igihe yakodesheje uwo mutungo, umubare w’amafaranga yishyura mu kwezi, n’amafaranga yose yishyuye mu mwaka. Ikoranabuhanga rihita rifasha mu kwerekana umusoro wishyurwa mu buryo bworoshye.

Back

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?