Irinde ibihano, wishyure Ipatanti n’umusoro ku nyungu z’ubukode mbere y’itariki ntarengwa

Ikigo cy’Imisoro n’mahoro cyibukije abasora kumenyekanisha no kwishyura ipatanti ya 2025 n’umusoro ku nzu z’ubukode ku mutungo utimukanwa wa 2024, bigakorwa mbere y’itariki ntarengwa kugira ngo birinde ingorane zishobora kubagusha mu bihano.

Iyi misoro yombi irimo kumenyekanishwa no kwishyurwa, ibi bikaba bigomba gukorwa bitarenze itariki ya 31 Mutarama 2025. Abasora barasabwa kumenyekanisha hakiri kare, kugira ngo birinde ingorane bashobora guhura nazo.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Intara n’Imisoro Yeguriwe Inzego z’Ibanze mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Karasira Ernest, yavuze ko abantu barimo kwitabira, kandi icyihutirwa ari ukumenyekanisha, ubundi bakishyura mbere y’itariki ntarengwa. 

Yagize ati “Icyo nabwira abarebwa n’iyi misoro ni uko dusigaje umunsi umwe, rwose utaramenyekanisha yamenyekanisha uyu munsi, ukishyura bitarenze itariki 31 Mutarama, ni ukuvuga bitarenze kuri uyu wa Gatanu.” “Bityo uzaba wirinze ibintu byinshi, kwa kubyigana mu ikoranabuhanga.”

Ipatanti

Karasira Ernest, avuga ko uyu musoro utangwa n’umuntu wese utangije igikorwa cy’ubucuruzi mu Karere, ukabarwa mu gihe cy’umwaka kuva ku wa 1 Mutarama kugeza ku wa 31 Ukuboza. 

Abakora ubucuruzi bashobora kwishyura umusoro w’umwaka wose, cyangwa bagahitamo kwishyura mu bihembwe.

Mu kugena igipimo cy’ipatanti, hitawe ku bantu bashobora kugaragaza igicuruzo rusange bagize mu mwaka ushize, n’abadashobora kukigaragaza.

Ku basora bashobora kugaragaza igicuruzo bagize mu mwaka washize, kuva kuri miliyoni 2 Frw kugeza kuri miliyoni 7 Frw batanga ipatanti ya 100.000 Frw ku mwaka cyangwa 25.000 Frw ku gihembwe.

Kuva kuri miliyoni 7 kugeza kuri 12 bishyura Frw 120.000 cyangwa Frw 30.000 ku gihembwe, bikagenda bizamuka kugeza ku bafite igicuruzo cya miliyari 50 Frw kujyana hejuru, batanga ipatanti ya miliyoni 2 Frw ku mwaka, cyangwa 500.000 Frw ku gihembwe.

Ibindi bikorwa bibyara inyungu ariko bitanditse ku musoro ku nyungu, itegeko ryateganyije ko ibyo mu mujyi byishyura ipatanti ya 60.000 Frw ku mwaka cyangwa 15.000 Frw ku gihembwe, mu cyaro bikishyura 30.000 Frw ku mwaka cyangwa 7.500 Frw ku gihembwe.

Ibikorwa byo gutwara abantu cyangwa ibintu mu modoka y’umuntu ku giti cye byishyura 40.000 Frw ku mwaka cyangwa 10.000 Frw ku gihembwe kuri buri modoka, naho ibikorwa byo gutwara abantu cyangwa ibintu mu bwato bikishyura 20.000 Frw ku mwaka cyangwa 5.000 Frw ku gihembwe kuri buri bwato.

Ni mu gihe ibikorwa byo gutwara abantu cyangwa ibintu kuri moto byishyura 8.000 Frw ku mwaka cyangwa 2.000 Frw ku gihembwe, kuri buri moto.

Iyo usora ahisemo kwishyura ku mwaka, umusoro w’ipatanti awishyura bitarenze ku wa 31 Mutarama, kimwe n’uwishyura igihembwe cya mbere ku babihisemo.

Igihembwe cya kabiri cyishyurwa bitarenze tariki 30 Mata, icya gatatu kikishyurwa bitarenze ku wa 31 Nyakanga, icya kane kikishyurwa bitarenze ku wa 31 Ukwakira z’umwaka usoreshwa.

Umusoro ku nyungu z’ubukode

Abasora bibukijwe kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu z’ubukode za 2024 mbere y’itariki ntarengwa.

Umusoro ku nyungu z’ubukode ni umusoro ureba abafite inzu, ibikorwa byongerewe ku nzu cyangwa undi mutungo utimukanwa uwo ari wo wose uri mu Rwanda ukodeshwa.

Itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage riteganya ko umuntu asora iyo yakiriye ubukode burenze Frw 180,000 ku mwaka, ariko akaba atanditse ku musoro ku nyungu z’amasosiyete.

Umuntu ukodesha umutungo utimukanwa aba agomba kugirana amasezerano n’uwawukodesheje, agakorwa mu nyandiko kandi akaba ariho umukono w’impande zombi.

Karasira yakomeje ati “Ndagira ngo nibutse abo bireba ko mu by’ukuri ni amafaranga umuntu aba yarakiriye atangira umusoro. Dukurikije uburyo ubarwa, ibyo bagenda bavanamo byose, ntabwo dukwiye kugaragaza amafaranga atari ay’ukuri ku yo twakiriye. Twagiye tubona abantu bamwe na bamwe aho kugaragaza amafaranga bakiriye, bakagaragaza amafaranga make cyane ugereranyije n’ayo bakiriye mu ntoki.”

Yashishikarije abafite imitungo kwakira amafaranga mu buryo busobanutse nko kuri konti, ku buryo babasha kubigaragariza ubuyobozi bw’imisoro bibaye ngombwa.

Yakomeje ati “Kugaragaza amafaranga y’ukuri umuntu yakiriye nicyo gikomeye nakongeraho, kuko iyo dusanze waragaragaje amakuru atari yo, icyo gihe turakubwira ugakosora, kandi iyo ukosoye igihe cyararenze haba hariho n’ibihano, kandi ibihano ntabwo ari amafaranga makeya.”

Mu kubara umusoro ku nyungu z’ubukode, 50% by’amafaranga y’ubukode yakiriwe mu mwaka wose ntasoreshwa, kuko abarwa nk’ayafashije mu gufata neza umutungo. Inyungu ku nguzanyo za banki zijyanye n’umutungo utimukanwa ukodeshwa nazo zivanwa mu nyungu zisorerwa.

Amafaranga asigaye, kuva kuri 0 Frw - 180,000 Frw, asoreshwa ku gipimo cya 0%, mu yandi magambo ntasora. Kuva ku 180,000 Frw - 1,000,000 Frw asoreshwa 20%, hejuru yaho agasoreshwa 30%.

Itegeko riteganya igihano cya 40% by’umusoro ugomba gutangwa gihanishwa usora wese utaratangiye imenyekanisha ry’umusoro ku gihe n’uwatanze amakuru atari yo. Umusoro utishyuriwe igihe ubarwaho inyungu ya 1.5% ku kwezi, n’inyongera ingana na 10% by’umusoro ugomba gutangwa. Icyakora, iyo nyongera ntishobora kurenga 100.000 Frw.

Back

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?