Home / details /

Kuba muri kalabu y’inshuti z’imisoro bizabagira abantu bahamye hanze y’ishuri

Abanyeshuri babaga muri kalabu “Inshuti z’imisoro” mu rwunge rw’Amashuri rwa St Aloys Rwamagana bavuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha mu kwirwanaho nyuma y’amashuri yabo yisumbuye. Kirundwe Herbert, avuga ko azafasha abo asanze hanze y’ishuri ndetse no mu muryango we kuzamura imyumvire ku misoro. Ati: “Ni iby’agaciro ko nanjye naba umufatanyabikorwa wa RRA mu kuzamura imyumvire y’abanyarwanda bakamenya akamaro k’imisoro hanyuma tugateza imbere igihugu binyuze mu misoro dutanga.” Asaba banyeshuri kumva agaciro ko gutanga imisoro bakaba bahera ku babyeyi babo muri sosiyete bakabamenyesha akamaro k’imisoro, kandi bakibuka gusaba fagitire ya EBM igihe baguze kugira ngo umusanzu wabo ugezwe mu kigega cya Leta. Ukwishatse Germain, ati: “Iyi kalabu yadufashije kugera kuri byinshi, kumenya agaciro k’imisoro, uko bakwiye gusora, abagomba gusora, abaka imisoro abo aribo n’icyo imisoro ijya gukora muri sosiyete. Yadufashije kumenya akamaro umuturage wo hanze agira ku misoro, idufasha no kumenya natwe abanyeshuri uburyo twafasha abari hanze, kugira ngo bamenye inyungu zo gusora, idufasha kumenya icyo tuzakora nitugera hanze uburyo tuzatangamo umusoro. Twamenye n’ingaruka zo kudatanze umusoro, iyo udasoze umusoro uba unyereje umutungo w’igihugu.” Ukwishatse ashishikariza abanyeshuri kubwira abacuruzi bakabaha inyemezabuguzi ya EBM, abona ko byaba byiza cyane ko amashuri yose agira kalabu inshuti z’imisoro kugira ngo barusheho gusobanukirwa no gukora ibikwiye mu iterambere ry’igihugu. Umuyobozi wa Sta Aloys Rwamagana yashimiye abana bashoboye kuba muri kalabu y’inshuti z’imisoro avuga ko komite zisigaye mu kigo zigomba kujya zikora igenmigambi yo gushinga izindi kalabu nk’izo mu bigo bibegereye, avuga ko muri iyo gahunda yiyemeje kuzakoresha amarushanwa ahuza ibigo biri i Rwamagana kugira ngo barusheho kumenyekanisha umusoro n’akamaro kawo mu bandi. Mukarugwiza Judith, umuyobozi w’agashami gashinzwe amahugurwa y’Abasora muri RRA nawe yashimiye ubuyobozi bwa St Aloys budashwema gukundisha abanyeshuri imisoro, ndetse n’abana barushaho kwiremamo ubushobozi no kwiyemeza kuba ingirakamaro bamenya imisoro ndetse bayimenyesha n’abandi. Yasabye abarangije amashuri yabo yisumbuye kuzaba ba ambasaderi beza aho bagiye mu miryango ndetse no mu bigo bazigamo kaminuza n’amashuri makuru, bagakomeza kuba inshuti z’imisoro. Abana bagera ku 181 nibo bahawe urupapuro rw’ishimwe na RRA ibashimira ko bakurikiye amasomo ku misoro ndetse no kuyikundisha abandi.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?