Home / details /

Abarimbisha ibirori basabwe gutanga umusoro neza kandi ku gihe

Abakora ibikorwa byo kurimbisha ibirori basabwe kwitabira kumenyekanisha no kwishyura imisoro nk'uburyo bwo kuzuza inshingano zabo zo kubaka igihugu. Ni mu nama yabahuje n'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro kuri uyu wa kabiri aho Gayawira Patrick, Komiseri wungirije ushinzwe abasora bato n'abaciriritse yabasabye kuzirikana ko bagomba gutanga imisoro n'amahoro basabwa neza nka bumwe mu buryo bwo kwiyubakira igihugu. Wari umwanya mwiza wo guhabwa ubumenyi bw'ingenzi  ku misoro ibareba no kubashishikariza kubahiriza aamtegeko y'imisoro kandi bakabikora ku gihe. Benshi mubitabiriye inama batangaje ko banyuzwe no guhura na RRA mu kiganiro kigamije kuzamura imyumvire n'umusanzu abakora ibikorwa bibyara inyungu batanga mu kubaka igihugu kandi ko ari ishema kuri bo. Bizimana Theophile, yambika abageni akanataka aho bakorera.  avuga ko inama yabagiriye akamaro cyane kandi bagiye kurushaho gukora kinyamwga kandi bubahiriza amategeko nk'uko ari. yagize ati: "Hari byinshi twungukiyemo, uburenganzira bw'umusoreshwa aho agomba kubariza, uruhare rwabo mu gutanga imisoro. Guhugurwa byatumye tumenya amakuru ku misoro, igihe cyo gusorera, ni byiza kandi ni ngombwa, twumvise ko RRA idashyira imbere ibihano ahubwo ishaka ko abantu basora neza." Bizimana abona ko imisoro ikenewe cyane mu kugaragaza ubwiza bw'u Rwanda, bityo ko ari urhare rwa buri wese ukora ibikorwa bibyara inyungu gushyiraho umusanzu we kugira ngo igihugu kirusheho gusa neza. Yongeyeho ati: "Iyo tukabona uburyo imihanda ikozwe neza, tukabona amatara ku mihanda, ibyo byose bibarirwa mu rwego rwa (decoration) kuko ni ibintu bijyanye n'ubwiza bw'igihugu, numva rero umu (decorateur) ari byiza ko atanga umusoro, kugira ngo ibyo byose bigerweho kandi bigende neza, igihugu cyacu kigaragare neza kandi kigire ubwiza nyaburanga, aho uciye hose usange hasa neza."

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?