Home / details /

Abacuruzi barasabwa gutanga EBM iriho amakuru yose y’ingenzi

Mbera Emmy, Umuhuzabikorwa wa EBM mu Kigo cy’imisoro n’Amahoro yasabye abagurisha ibikoresho by’ubwubatsi gutanga inyemezabuguzi ya EBM iriho imyirondoro y’abaguzi ndetse n’amakuru nyayo y’ibicuruzwa. Ni mu gihe habaga ibiganiro byahuje impande zombi kuri uyu wa 26 Werurwe, aho RRA yasabaga abo bacuruzi kugira uruhare mu ikoreshwa neza rya EBM. Amakuru atangwa na EBM aba agaragaraho nimero ya telefoni cyangwa TIN by’umuguzi, igihe fagitire ikorewe, ubwoko bw’ibyo aguze, igiciro cy’ibiguzwe ndetse na nimero y’imashini ya EBM itanze fagitire. Mbera avuga ko mu makuru atangwa n’abaguzi ndetse n’abagenzuzi agaragaza ko benshi mu bacuruzi bagaragara mu kiciro cy’abagurisha ibikoresho by’ubwubatsi badakoresha neza EBM. Asaba ko abacuruzi bakoresha akamashini gatanga inyemezabuguzi neza kugira ngo bubahirize ibyo amategeko y’isoresha, yongeraho ko gukoresha nabi EBM bitesha agaciro. Imwe mu mikoreshereze mibi ya EBM igaragara harimo kwandika igiciro kigabanyije cy’agaciro ku nyemezabuguzi, cyangwa kudatanga EBM ku baguzi, kwandika igicuruzwa ku nyemezabuguzi gitandukanye n’icyo umuguzi yatse. Mbera asaba abacuruzi kubahiriza ibisabwa na RRA, kandi bagashyira aho bacururira urupapuro rusaba umuguzi kutagenda atabonye inyemezabuguzi ya EBM. Mbera Emmy asobanura ko abakomisiyoneri bashakira abacuruzi fagitire ni bamwe mu bateje ikibazo abacuruzi ndetse n’ubuyobozi bufite mu nshingano gusoresha, kuko fagitire zitarizo hari abo zikoreza umuzigo batazatura ndetse no guha abandi amahirwe badakwiriye kubera gushaka indonke mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?