Home / details /

Kicukiro: Abasora bashya bishimiye amahugurwa bahawe

Abacuruzi bashya biyandikishije mu bucuruzi mu mwaka wa 2019 bahawe amahugurwa agamije kubafasha kuba abasora beza bubahiriza amategeko y’imisoro. Amahugurwa yatanzwe na Mukarugwiza Judith ukuriye ibikorwa byo guhugura abasora muri RRA, yari akubiyemo iby’ibanze ku batangiye ubucuruzi birimo kumenya ibyiciro barimo bijyanye n’ingano y’igicuruzo cyabo kugira ngo bashobore kumenyekanisha no kwishyura ku gihe. Iradukunda Christele, umwe mu basora yishimiye amahugurwa bahawe agira ati: “Igikorwa cya mbere cyo gukora ni ugusora ukwezi kwa gatatu kutararangira. Abantu benshi usanga batinya ibintu by’imisoro ndetse bayigendera kure cyane bitewe no kudasobanurirwa akamaro k’imisoro. Twese nk’abanyarwanda inshingano zacu n’ukumenya ko imisoro ariyo iduteza imbere. Abantu nabashishikariza kwitabira inama no kumenya imisoro. Nta mpamvu yuko yayihungira kure cyangwa ko iri gutsikamira ibikorwa bye, ahubwo agomba kumva ko ayo mafaranga ariyo amugarukira agateza u Rwanda imbere.” Bayizere Gerard, ukorera Kicukiro, Kanombe mu bucuruzi bwa Mobile Money no gutwara moto. “Icyo nungutse ni ukumenyekanisha no gutanga umusoro ku gihe. Ntabwo narinsobanukiwe ko umu(agent) akora imenyekanisha. Nzajya mbikora ku gihe kandi nzabikangurira na bagenzi banjye, kandi nzajya ntanga imisoro uko nzamuka mu ntera mu bucuruzi (business). Yagize ati: “Ibyiza by’u Rwanda Bihari ni byinshi tubona imisoro igenda ikora niyo mpamvu tugomba kuyitanga twishimye.” Avuga ko imikoranire ya Rwanda Revenue n’abacuruzi ari myiza ariko ko RRA igomba kuba hafi y’abaturage mu nama no mu muganda kugira ngo bamenye uko bamenyekanisha no gusora kuko ngo hari banshi bafata TIN ntibamenyekanishe bikaba byabagusha mu bihano. Nizeyumuremyi Philemon, undi mucuruzi wo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigararama. Avuga ko amahugurwa abagiriye akamaro kuko hari igihe bagongwaga n’imisoro kubera kudasobanukirwa. “abenshi bagorwa no kutamenya aho babariza ikibazo bafite ariko baduhaye umurongo utishyurwa wo guhamagara ndetse no kuba twahamagara tukarega abakora mu buryo butaribwo.” Avuga ko yiteguye gutanga imisoro asabwa yose kugira ngo ateze imbere igihugu ati: “n’iyo yaba ari amafaranga make, ariko naryo ni itafari ryo kubaka igihugu.” Nishimiye ko RRA yohereje ubutumwa bugufi bukagera kuri buri wese wiyandikishije umwaka ushize kugira ngo atangire abizi neza atazacikwa ngo avuge ko atari azi iby’imisoro.”

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?