Home / details /

Kigali: Hatanzwe udupfukamunwa 5,000 two gufasha abakozi ba Gasutamo kwirinda COVID-19

East Africa Business Council EABC yashyikirije RRA, kuri uyu wa Kabiri, udupfukamunwa n'amazuru tugera ku 5,000 tuzafasha abakozi ba za Gasutamo kurushaho gutanga servisi nziza ku babagana ari nako bikingira banirinda icyorezo cya COVID-19. Hubahirijwe amabwiriza y'inzego z'ubuzima yo guhana intera ndetse no kwambara agapfukamunwa kuri bose, iyi nkunga yatanzwe ku ruhande rwa East African Business Council na Karera Denis baho ku ruhande rwa RRA yakirwa na Komiseri Mukuru Bizimana Ruganintwali Pascal. Komiseri Mukuru yishimiye iyi nkunga batewe na EABC, avuga ko igikorwa cy'inyunganizi EABC yakoze ari igikorwa cy'ubumuntu ndetse cy'ingezi. Kuri we, abakozi bakira abantu b'ingeri zitandukanye nk'abo muri Gasutamo bizabaha gukora batekanye bazi ko birinze COVID-19 bityo bakarushaho gutanga servisi inoze. Uhagarariye EABC Karera Denis we avuga ko ku bufatanye n'abikorera basanze gahunda yo kwihutisha ubucuruzi igomba kujyana no kwirinda icyorezo cya COVID-19. Abahabwa servisi bakaba bikingiye kandi n'abazibaha bakikingira. EABC iteganya gukomeza ibikorwa nk'ibi byo gufasha ibyiciro bitandukanye bihurira ku bushabitsi uko izajya ibona ubushobozi.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?