Home / details /

RRA yatangije ku mugaragaro ibiro bitanga ubufasha ku bashoramari

Kigali, 25 Nzeri 2020 –Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro cyatangije ku mugaragaro ibiro bizajya bitanga ubufasha ku bashoramari, bikazajya byibanda cyane ku kubereka ubworoherezwe bahabwa, kubumva ndetse no gushakira umuti ibibazo abashoramari bakunze guhura nabyo. Ibi biro, ni bimwe mu bigize “One Stop Center” y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro birimo kubakwa. Bihurije hamwe servisi abashoramari bakenera ndetse n'abakozi bafasha abashoramari bo mu gihugu n'abo hanze. Na none kandi ibi biro bigamije gushyiraho uburyo bworoshye na “systems” abashoramari bakwifashisha, kandi bahabwa servisi nziza, nkuko byatangajwe na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro Bwana Bizimana Ruganintwali Pascal. Yagize ati “Guha Serivisi nziza Abatugana, ni imwe mu ntego nyamukuru twiyemeje; abashoramari nabo ntitwabibagiwe. Niyo mpamvu twashyizeho ibi biro bigenewe kubafasha. Ikipe y’abakozi b’inzobere ndetse n’ibikenerwa byose byarateganyijwe. Turahamya ko ibi bizarushaho koroshya ubucuruzi, no korohereza Abashoramari byumwihariko” Ibi biro bitanga servisi mu buryo bubiri; ku mahitamo ye, umushoramari ahabwa servisi zitangwa binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa akazihabwa yigereye ku cyicaro cy’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro. Mu rwego rwo gufasha abashoramari aho baba baherereye hose, uburyo bw'Ikoranabuhanga bufasha mu gutanga amakuru ajyanye n'ishoramari unyuze ku rubuga rw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro <link http: www.rra.gov.rw>www.rra.gov.rw. Aya makuru akubiyemo iby’ingenzi umushoramari yifuza kumenya haba mu mategeko arebana n’Imisoro, Ubworoherezwe bugenewe abashoramari, n’ibindi. Hariho kandi amazina w’abakozi bashobora gufasha Abashoramari igihe cyose bibaye ngombwa haba kuri e-mail cyangwa Telefoni igendanwa, ndetse na e-mail igenewe abashoramari by’umwihariko, bashobora koherezaho ikibazo cyabo bagahita basubizwa ako kanya. Komiseri Mukuru, avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry'ubu bworoherezwe ryerekana imbaraga leta yashyizemo kugira ngo izamure ubukungu bw'u Rwanda, ari nako iruhindura ahantu habereye gukorerwa ubucuruzi. Ibi nibyo bituma u Rwanda rukomeza kugaragara neza mu korohereza ubucuruzi. Muri raporo ya Banki y'Isi ya 2020, u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Africa mu bihugu byorohereza ubucuruzi. Ibi ahanini bituruka ku ngamba zitandukanye zashyizweho zorohereza kandi zireshya ishoramari. Uko ishoramari ryiyongera mu Rwanda ni nako bigira ingaruka nziza ku misoro no ku bukungu by'umwihariko Nta gushidikanya ko iyi ntambwe Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro giteye izashimangira gahunda ya Leta yo koroshya ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda, irushaho kunoza imikoranire hagati y’Ikigo n’abakigana, bityo kikarushaho gutanga serivisi zihuse kandi zinoze. Ikigo cy’Imisoro n’Amahôro cyashyizweho n’Itegeko No 15/97 ryo ku wa 8 Ugushyingo 1997 nk’urwego rufite ubwisanzure bucagase rushinzwe igena ry’imisoro, kuyakira, kubazwa inshingano zijyanye n’imisoro, za gasutamo n’indi misoro n’amahoro. Izi nshingano ikigo kizigeraho cyifashishije ubuyobozi buhamye n’iyubahirizwa ry’amategeko yerekeye ikusanywa ry’iyo misoro n’amahoro. Ikigo gifite kandi inshingano zo kwakira andi mafaranga yinjira adaturutse ku misoro.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?