Home / details /

Ba Rwiyemezamirimo b’Abagore mu muhati wo kumenya amategeko y’imisoro

Ihuriro ry’abagore ba Rwiyemezamirimo bashishikajwe n’icyatuma ibikorwa bibyara inyungu barimo bitera imbere kandi barushaho gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu batanga neza imisoro kandi ku gihe. Ibi ni ibitangazwa na Presidente w’iri huriro Mme Samputu Agnes, ubwo ku bufatanye n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bari bahuriye mu biganiro I Kigali kuri Lemigo Hotel bigamije kubafasha gutyaza ubumenyi ku kamaro k’imisoro, uko ibarwa ndetse n’igihe itangirwa. Ibiganiro bahawe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro byibanze ku misoro y’imbere mu gihugu (Umusoro ku nyungu, umusoro ku nyongeragaciro, umusoro ku bihembo, imisoro yeguriwe inzego z’ibanze…) ndetse n’ijyanye na Gasutamo ku batumiza cyangwa bohereza ibicuruzwa mu mahanga. Mme Samputu uhagarariye ihuriro rya ba Rwiyemezamirimo b’abagore asanga ari amahirwe kuri bo guhugurwa ku misoro n’amahoro kugirango babe basobanutse bamenye neza inshingano bafite ku gihugu bityo ntihazagire umunyamuryango uzagirwaho n’ingaruka zo kudatanga umusoro neza. Ati: “Iyo umugore asobanutse, umugabo arasobanuka, umwana mu rugo agasobanuka agakura asobanutse ndetse n’igihugu kigasobanuka”. Yongeraho ko iyo umugore agize ubumenyi nk’ubu bw’imisoro afasha benshi kubisobanukirwa. Shalon Kanyana ni umwe muri ba Rwiyemezamirimo ufite uruganda rwitwa Ishyo Food Ltd, rutunganya Confiture ndetse akaba anitegura gukora za Yoghurt.  Avuga ko leta ibasha kwegereza abaturage ibikorwa remezo bitandukanye kuko abasora baba batanze wa musanzu basabwa. Kandi Rwiyemezamiririmo aba mu ba mbere mu kuryoherwa n’ibyo bikorwa remezo nk’imihanda , amazi n’amashanyarazi bigatuma ibikorwa bye bitera imbere, hiyongereyeho umutekano utuma ibyo akora biba birinzwe nta kibihungabanya. Shalon asanga kwihugura ku bijyanye n’imisoro, nka rwiyemezamirimo bimufasha no mu buzima busanzwe bwa business ye kuyikurikirana akamenya ahaba hatagenda neza akahakosora. Ibi bitekerezo abihuriyeho n’undi Rwiyemezamirimo witwa Uwimana Hamida ufite ishuri ryigisha gutunganya imisatsi ndetse na Atelier ikora ubudozi. Kuri we mu gihe gishize kubera ubumenyi buke hari abumvaga imisoro itabareba, cyangwa se bakaba bakora amakosa yo kudatanga neza umusoro bamwe bikabaviramo guhanwa, ibikorwa byabo bibyara inyungu bikagirwaho ingaruka n’iyo mikorere itari iya kinyamwuga. Ati: “Nasobanukiwe n’umusoro, ubu nanjye nawigisha abagore bagenzi banjye. Umusoro ufasha Leta kugera ku nshingano rusange zifitiye abaturage akamaro”. Ihuriro rya ba Rwiyemezamiromo b’abagore rishamikiye ku rugaga rw’abikorera PSF rikaba ryarashinzwe muri 2005, hagamijwe guhuriza hamwe ba Rwiyemezamirimo kugira ngo basangire amahirwe bahuze n’imikorere mu bikorwa bibyara inyungu biteza imbere ndetse bateze imbere igihugu.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?