Home / details /

Ikigo cy’Imisoro n‘amahoro RRA cyashyikirije Akarere ka Ngororero inkunga y’amabati n’imigozi yayo bifite agaciro ka Miliyozi 25 z’amafaranga y’uRwanda.

Ikigo cy’Imisoro n‘amahoro RRA cyashyikirije Akarere ka Ngororero inkunga y’amabati n’imigozi yayo bifite agaciro ka Miliyoni 25 z’amafaranga y’uRwanda. Iyi nkunga yatanzwe n’abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo, mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage b’Akarere ka Ngororero bari mu kaga bashyizwemo n’ibiza byatewe n’imvura ikomeye yaguye muri aka Karere. Abaturage bahawe iyi nkunga bashimira cyane abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro babatekereje bakaba barabafashije kubona isakaro dore ko bamwe muri bo bari bacumbikiwe na bagenzi babo abandi bari mu byumba by’amashuri hamwe n’imiryango yabo. Umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid yavuze ko iyi nkunga ishimangira igihango gikomeye Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro gisanzwe gifitanye n’Akarere ka Ngororero dore ko no mu myaka yashize RRA yafashije aka karere mu bikorwa bitandukaye birimo Girinka kubakira abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi bibafasha cyane mu buzima bw'Akarere, ati “ Iyi nkunga ije ari  igisubizo ku baturage bari batarabona isakaro cyane muri iki gihe cy'imvura” Komiseri Mukuru Wungirije w’ikigo cy’imisoro n’amahoro KALININGONDO Jean-Louis yasobanuye ko iki ari kimwe mu bikorwa RRA isanzwe ikora bibanziriza ukwezi ko gushimira abasora aho yifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye byo gufasha  byibanda cyane cyane mu kwegera abaturage bafite ibibazo byihariye kugira ngo banasobanukirwe n’ibyiza byo gutanga umusoro. Komiseri Mukuru Wungirije kandi yasabye abaturage bo mu Karere  ka Ngororero kuba inyangamugayo batanga imisoro neza, gukomeza ubufatanye mu bukangurambaga mu gutanga imisoro, Kwibuka kwaka no gutanga inyemezabwishyu ya EBM ndetse no kurwanya magendu batanga amakuru ku gihe. Imiryango yasenyewe n’imvura yaguye mu karere ka Ngororero igera ku bihumbi 2,247, Inkunga yatanzwe na RRA ikaba yarafashije imiryango 100 kubona isakaro.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly