Home / details /

Ukwezi ko gushimira Abasora ku nshuro ya 18

Tariki ya 4 Ugushyingo 2020 Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyatangije ku mugaragaro Ukwezi ko gushimira abasora ku nshuro ya 18, uku kukaba ari ukwezi Abasora mu byiciro bitandukanye bitwaye neza bashimirwa ku mugaragaro bakanahabwa ibihembo. Ukwezi ko gusimira abasora kurangwa n’ibikorwa bitandukanye, uyu mwaka hakaba hirimo Gufasha imiryango 100  yasenyewe n’ibiza byabaye mu karere ka Ngororero , Kwegera abasora bitwaye neza mu myaka yashize bagasurwa aho bakorera n’ubuyobozi bwa RRA,Amarushanwa yateguriwe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ndetse no gushimira abasora mu ntara zose z’Igihugu. Komiseri Mukuru BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal yavuze ko iki ari igihe cyo kuba hafi abacuruzi byumwihariko muri ibi bihe bikomeye barimo kubera icyorezo cya Covid-19, kugirango babone urubuga rwo gutanga ibitegerezo no kegeza ibibazo byabo ku buyobozi bw’imisoro kugirango bishakirwe ibisubizo, hakaba kandi haranashyizweho email izajya yoherezwaho ibibazo bitandukanye by’umwihariko muri uku kwezi kwahariwe gushimira abasora ari yo <link>tam2020@rra.gov.rw. Komiseri Mukuru kandi yasabye abasora gukomeza ubufatanye mu gutanga imisoro neza, kwirinda no kurwanya magendu ndetse no gukomeza gusaba no gutanga inyemezabwishyu ya EBM. Imisoro yakusanyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 ingana na miliyari 1516.3 Frw, mu gihe intego ikigo cyari cyahawe yari miliyari 1589.0 Frw ni ukuvuga ko intego yagezweho ku gipimo cya 95.4%. Imisoro y’inzego z’ibanze yakusanyijwe ingana na miliyari 62.2 mu gihe intego yari ukwinjiza miliyari 68.2. Iyi ntego ikaba yaragezweho ku gipimo cya 90.8%. Imisoro yakusanyijwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’isoresha 2020/2021, igera kuri miliyari 375.4 Frw mu gihe intego ikigo cyari cyahawe yari miliyari 354. Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Uzziel NDAGIJIMANA yashimiye abasora bataciwe intege n’ibihe bikomeye banyuzemo muri uyu mwaka abasishikariza gukomeza kongera umusaruro. yatangaje ko gahunda z’ibikorwa biteganijwe mu ngengo y’imari ya 2020/2021 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nk’uko bikubiye muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere izadufasha mu nzira igana mu cyerekezo 2050 kigamije kugira u Rwanda igihugu kibarizwa mu cyiciro cy’ibihugu biteye imbere kandi gifite abaturage babayeho neza, ibyo bikazajyana n’ibindi bikorwa bizadufasha gushaka ibisubizo ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bukungu. Gushimira abasora ku rwego rw’intara bizatangirira mu ntara y’Iburengerazuba tariki ya  10 Ugushyingo, Intara y’Amajyepfo tariki 11 Ugushyingo, Intara y’Iburasirazuba tariki ya 12 Ugushyingo, naho mu Ntara y’Amajyaruguru bikazaba tariki 13 Ugushyingo. Ukwezi kwahariwe gushimira abasora kuzasozwa n’umunsi nyamukuru ku rwego rw’igihugu uzabera muri Kigali Convention Centre tariki 20 Ugushyingo 2020.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?