Home / details /

Abasora bamazwe impungenge bari bafite kuri gahunda ya “EBM kuri bose”

Nyuma y’uko bamwe mu basora bagaragaje impungenge ko hari ibikorwa bitazashobora kubonerwa inyemeza buguzi zitanzwe na EBM bityo ntibyemerwe mu byatunze umwuga  bizavanwa mu nyungu zisoreshwa mu mwaka wa 2021, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyabamaze impungenge, gitangaza ko hari ibikorwa bitazasabirwa inyemezabuguzi zitanzwe na EBM mu gihe cy’imenyekanisha, hagakurikizwa gusa inyemezabwishyu zaho babyishyuriye muri banki (Bank slipt). Mu biganiro RRA yagiranye n’abacuruza serivisi z’ubukerarugendo (Tours and Travel agencies & guides), abakora imirimo y’ubwubatsi n’abakora imirimo y’ubwikorezi byabaye kuva itariki 16 kugeza 19 Gashyantare bigamije gusobanura byimbitse gahunda ya EBM kuri bose, abasora bagaragaje impungenge z’uko hari serivisi cyangwa ibicuruzwa batazabasha kubonera inyemezabuguzi zitanzwe na EBM, bitewe n’umwihariko wabyo cyangwa abo babigura nabo. Abakora ibikorwa by’ubwubatsi bavuga nk’umucanga, amabuye cyangwa ibindi bikoresho by’ubwubatsi bigurishwa n’abatanditse mu buyobozi bw’imisoro ubusanzwe bishyurwa hakuwemo umusoro ufatirwa wa 15%, serivisi z’ubwikorezi ku  bakora imirimo y’ubwikorezi, serivisi zitangwa n’imbuga ba mukerarugendo bifashisha iyo bashaka gukorana n’abatanga serivise z’ubukerarugendo (booking sites), amafaranga yishyurwa muri parikingi, n’ibindi. Bwana Mbera Emy, umuhuzabikorwa wa EBM muri RRA avuga ko ubuyobozi bw’imisoro bwatekereje kuri izo mbogamizi, ndetse bunateganya uburyo bwo korohereza uwo ariwe wese uzahura nazo. Yagize ati “Ibyaguzwe, ibyagurishijwe cyangwa ibyishyuwe byose siko biherekezwa n’inyemezabuguzi ya EBM; hari ibifite umwihariko nk’imishahara, imisanzu yishyurwa muri RSSB, amafaranga ahabwa abakozi bagiye mu butumwa bw’akazi cyangwa mu mahugurwa, ndetse n’ibindi nk’ibyo abasora bagaragaje haruguru bizajya bikenera gusa inyemezabwishyu ya banki (Bank Slipt) bityo nabyo bikemerwa nk’ibyatunze umwuga.” “EBM kuri bose” ni gahunda igamije gushyira mu bikorwa itegeko rigena imisoreshereze, riteganya ko buri wese ukora ibikorwa bisoreshwa agomba gutanga inyemezabuguzi hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwemewe n’ubuyobozi bw’imisoro.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?