Home / details /

Abacuruzi barishimira impinduka gahunda ya “EBM kuri bose” yazanye mu bucuruzi bwabo

Abamaze kwitabira gahunda ya “EBM kuri bose” barishimira ko iri koranabuhanga ryabafashije gushyira ubucuruzi bwabo ku murongo, ubu bikaba biborohera kumenya ibyinjiye n’ibyasohotse, kuko sisitemu ihita ibigaragaza. Mu kiganiro na bamwe muri aba bacuruzi, icyo bose bahurijeho ni uko bishimira uburyo iri koranabuhanga ribafasha kubika amakuru y’ubucuruzi bwabo mu buryo bwizewe, kandi rikaborohereza kubukurikiranira hafi, bitandukanye na mbere aho bakoreshaga uburyo bwo kwandika mu bitabo, bigatuma bibeshya mu mibare. Jean Baptiste, ukora ubucuruzi bw’imodoka yagize ati: Iri koranabuhanga rifasha cyane umucuruzi kurusha n’uko rifasha Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA). Nkanjye bimfasha kubika amakuru y’ubucuruzi bwanjye neza, ku buryo ntagikenera n’umukozi uhoraho ushinzwe imari, kuko sisitemu imfasha kubona amakuru yose uyu mukozi yagakurikiranye umunsi ku wundi”. Aba bacuruzi barakangurira bagenzi babo kwitabira iyi gaunda, cyane cyane abumva ko ugomba gutanga inyemezabuguzi ya EBM ari uwanditse ku musoro ku nyongeragaciro gusa. Claudine Kayirere, uhagarariye Rwanda Fish Ltd yagize ati: “Twe dufite kompanyi ebyeri; imwe niyo yanditse ku musoro ku nyongeragaciro ikaba yarisanzwe inafite EBM yayo, ariko indi nayo n’ubwo itarageza ku kigero cyo kwandikwa kuri uyu musoro nayo yitabiriye iyi gahunda, kuko bidufasha kumenya umusaruro tubona”. Aba bacuruzi barasaba RRA gukomeza ubukanguramba n’amahugurwa, kuko bamwe bataragira ubumenyi buhagije, cyane cyane abakiyifata. Bwana Mbera Emmy, umuhuzabikorwa wa EBM muri RRA yabamaze impungenge, avuga ko  icyo ubuyobozi bw’imisoro bushyize imbere ari ugufasha abasora gusobanukirwa imikoreshereze y’iyi sisitemu. Yagize ati “Dufite abakozi bahoraho bashinzwe guhugura buri wese ubikeneye, ndetse twashyizeho na gahunda yo gutanga aya mahugurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya covid-19. Ubukangurambaga kandi burakomeje kuri radiyo, televisiyo n’imbuga nkoranyambaga zacu.” “EBM kuri bose” ni gahunda igamije gushyira mu bikorwa itegeko rigena imisoreshereze, risaba buri wese ukora ibikorwa bisoreshwa gutanga inyemezabuguzi hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwemewe n’ubuyobozi bw’imisoro.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?