Home / details /

Kumenyekanisha Umusoro bitandukanye no Kwishyura Umusoro!

Ibi byasobanuwe na Komiseri wungirije ushinzwe abasora, Bwana Uwitonze Jean Paulin, ubwo yakanguriraga abasora bose kumenyekanisha umusoro ku nyungu zabonetse mu mwaka wa 2020 hakiri kare, kuko bibafasha kumenya umusoro bazishyura ndetse bikabarinda ingaruka zo gukora imenyekanishamusoro ku munota wa nyuma. Yagize ati: Abasora bose bakwiriye kumenya gutandukanya kumenyekanisha no kwishyura [umusoro], kuko umenyekanishije singombwa ko ahita yishyura n’ubwo ibyiza ari uguhita wishyura; nk’ubu kumenyekenisha umusoro ku nyungu byatangiranye n’ukwezi kwa mbere 2021, ariko itariki ntarengwa yo kwishyura ni 31/3/2021, bityo rero uwamenyekanishije kare bimufasha kumenya neza umusoro agomba, ndetse akabona n’umwanya uhagije wo kuwegeranya” Imenyekanishamusoro kandi ryarorohejwe, nk’uko byemezwa na Bwana Jagan, umunyamahanga ukorera ubucuruzi bwe mu mujyi wa Kigali. Yagize ati “Kubera ko kumenyekanisha umusoro byashyizwe ku ikoranabuhanga, ubu ibintu byaroroshye. Ushobora kumenyekanisha wibereye mu biro byawe, singombwa kwirirwa ugenda. Nk’ubu njye namenyekanishije ntigeze mva aho ndi kandi nta kiguzi nigeze ntanga ngo menyekanishe. Ikindi kandi no kwishyura ntibizansaba ko nirirwa njya kuri banki kuko byose mbikora nibereye iwanjye” Umusoro ku nyungu zabonetse mu mwaka wa 2020 uzabarwa hashingiye ku gicuruzo cyangwa inyugu zabonetse mu mwaka wose wa 2020, ibi bikaba bireba n’abasora biyandikishije umwaka ushize wa 2020, kuko niyo baba bataratangira gukora basabwa gukora imenyekanishamusoro rya zero (Declaration neant/Nil declaration). 

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?