Home / details /

Umusoro w’ubutaka wa 2020 uzabarwa hakurikije ibipimo byakoreshejwe muri 2019

Ibipimo by’umusoro ku mutungo utimukanwa byakurikijwe muri 2019 n’ibyo bizakurikizwa mu kubara umusoro ku mutungo utimukanwa ku butaka wo mu mwaka wa 2020. Ibi ni bimwe mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Werurwe, yemeje ko ibipimo bishya by’umusoro ku mutungo utimukanwa bisubikwa, bityo umusoro wo muri 2020 ukabarwa hakurikijwe ibipimo byakoreshejwe muri 2019, nk’uko byatangajwe na Ministiri w’Imari n’Igenamigambi Bwana Uziel NDAGIJIMANA mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda. Itariki ntarengwa yo kwishyura uyu musoro ikaba yo yashyizwe kuri 30 Mata 2021. Kuba ibipimo bishya byasubitswe, ntibivuzeko byakwuweho burundu, ahubwo n’uko bitarafatwaho umwanzuro nk’uko Minisitiri NDAGIJIMANA yakomeje abisobanura. Yagize ati “Gusubika bivuze ko ibipimo bishyasha bitarafatwaho umwanzuro kuko tukirimo kubisuzuma, nyuma tukazatangaza ibyemejwe, ari nabyo bizakurikizwa hishyurwa umusoro w’umwaka utaha” Abari baramaze kwishyura uyu musoro bashingiye ku bipimo byari byarashyizweho bityo bakaba ubu bagomba kwishyura amafaranga make ugereranije n’ayo bamaze gusora, hateganijwe ko amafaranga arengaho bazayaheraho mu gusora umusoro ku mutungo utimukanwa wa 2021 uzishyurwa mu kwezi kwa cumi n’abiri (Ukuboza) uyu mwaka. Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro Bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal nawe wari witabiriye iki kiganiro yavuze ko “ Ubu ikigiye gukurikiraho ari uko ku bufatanye n’uturere hagiye gufatwa ibipimo byakurikijwe muri 2019, bikinjizwa muri sisitemu kugira ngo umuturage najya kumenyekanisha umusoro we ahite abona amafaranga agomba gusora bitamugoye”. Ibi bikanasubiza ikibazo cy’abari baramaze gukora imenyekanishamusoro ariko batarishyura, ubu basabwa gusa gusubiramo imenyekanishamusoro kugirango sisitemu ibare umusoro igendeye ku bipimo byo muri 2019, hanyuma bishyure bitarenze itariki ntarengwa yavuzwe haruguru.   Icyemezo cyo gusubika ishyirwamubikorwa ry’ibipimo bishya cyaje gisubiza ubusabe abaturage bari bagejejwe kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mpera z’umwaka ushize, bagaragaza ko ibipimo by’umusoro ku mutungo utimukanwa bihanitse bityo bakaba barasabaga ko Leta yabihuza n’ubushobozi bwabo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?