Home / details /

Kwegera abasora no kubaba hafi bibatera umurava wo gutanga imisoro neza

Komiseri Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bwana Jean-Louis KALININGONDO yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu ntara y’amajyepfo, aho yahuye n‘abasora batandukanye. Yasuye uruganda Ingufu Gin ltd rukora inzoga zitandukanye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, aganira n’ubuyobozi bw’uru ruganda, bungurana ibitekerezo ndetse banafatanya gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bafite. Umuyobozi w’uru ruganda Ingufu Gin ltd NTIHABOSE Jean Bosco, yashimiye ubuyobozi bwa RRA kubatekereza no kubasura bakabatega amatwi kuko bibatera imbaraga zo gukora neza no kubahiriza gahunda z’imisoro kuko ubusanzwe rwananahawe igihembo cy’usora witwaye neza mu mwaka wa 2019. Komiseri Mukuru wungirije yashimiye uruganda Ingufu Gin Ltd ku bunyangamugayo bubaranga,  anabizeza ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahro kiteguye kubafasha igihe cyose bazaba bakeneye inkunga. Komiseri Mukuru kandi yanahuye n’abahagarariye abandi bacuruzi mu ntara y’amajyepfo, ikiganiro cyabereye mu karere ka Huye. Muri iyi nama, abahagarariye abandi bacuruzi bagejeje ku Kigo cy’Imisoro n’Amahoro ibitekerezo byabo, bagaragaza ibibazo bahura nabyo mu bucuruzi, bafatanya no kubishakira umuti. Muri iki kiganiro, umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera PSF mu ntara y’amajyepfo Jean Bosco BIGIRIMANA, yavuze ko batangiye ubukangurambaga ku ikoreshwa rya EBM kuri bose, anakangurira abikorera kuyitabira. Ikindi yavuze ni uko bagiye gushyira imbaraga mu kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa bihereyeho, bityo bakabera n’urugero abandi bacuruzi bose kwitabira iyi gahunda  Komiseri Mukuru wungirije yakomereje urugendo rwe kuri Shapoorji Pallonji, uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri ruherereye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mamba, uyu rwiyemezamirimo akaba ari n’umwe mu basora bitwaye neza mu myaka ishize. Yasuye urwo ruganda baganira ku ngingo zitandukanye zituma bakomeza kwitwara neza mu gutanga imisoro. Umuyobozi w’uruganda Shapoorji Pallonji, yavuze ko gusurwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bibafitiye akamaro kanini kuko bigaragaza ubufatanye, bikanabatera imbaraga zo gukomeza kubera abandi urugero mu gusora neza. Nyuma yo gusura uru ruganda, Komiseri Mukuru Wungirije yahuye na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo mu ntara y’amajyepfo aho bagiranye ikiganiro, urubyiruko rwatanze ibitekerezo, rugaragaza n’ingorane rufite hamwe n’ibyifuzo byarwo kugirango rubashe gukora neza kandi rutanga n’umusoro neza. Ubuyobozi bwa RRA bwasubije ibi bibazo, ndetse bufatanya n’uru rubyiruko gushaka ibisubizo. Ba rwiyemezamirimo  b’urubyiruko bahagarariye abandi bashimiye cyane uburyo RRA ibaba hafi, ikabatega amatwi kuko bibaha icyizere ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kibitayeho. Igikorwa cyo kwegera abasora, kiri muri gahunda Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyihaye yo kuba hafi y’abasora kugirango niba hari imbogamizi bafite zishakirwe umuti hakiri kare. Ikindi ni ukugirango hatagira ibyangirika mu bucuruzi bikaba byanadindiza iterambere ry’abikorera hamwe n’iry’igihugu muri rusange, nkuko Komiseri Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bwana Jean-Louis KALININGONDO yabitangaje. Yahaye urubyiruko impanuro agira ati “Kwikorera bisaba imbaraga nyinshi no kudacika intege, aho watangirira hose birashoboka kugera kure kandi ugatera imbere. Imisoro ntibereyeho kubasubiza inyuma, ahubwo ihari kugirango mubone aho mukorera heza”. Iki gikorwa cyo kwegera abasora, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko kizakorerwa mu ntara zose z’igihugu kugirango hatagira abasigara inyuma, kandi kikaba kizakomeza no gihe kiri imbere. Ikigamijwe, kikaba ari ukugirango abasora babone ubuyobozi bw’imisoro hafi yabo kandi bagatanga ibitekerzo bafite bisanzuye.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?