Home / details /

Kudasobanukirwa ibyijyanye n’imisoro n’imwe mu mbongamizi zituma abagana Access Bank batabona serivisi bakenera.

Abasora bakenera serivisi za Access Bank by’umwihariko inguzanyo ngo bahura n’imbongamizi zo kuba badasobanukiwe ibijyanye n’imisoro nk’uko byatangajwe na Madame Rutabayiro Nadine, uhagarariye ishami ry’abari n’abategarugori muri iyi banki. Ibi Madame Rutabayiro yabitangarije mu mahugurwa ngarukamwaka yahawe abakiriya ba Access Bank ku bufatanye n’Ikigo cy’Imusoro n’Amahoro (RRA) kuri uyu wa kane, tariki 10 Kamena 2021 aho abacuruzi bagera ku ijana (100) basobanuriwe imisoro itandukanye, amategeko y’umusoro ndetse n’inshingano z’abasora muri rusange. Madame Rutabayiro yagize ati “ imbongamizi abakiriya bacu bahura nazo n’uko hari igihe tutabaha inguzanyo kandi ari abakiriya tubona ko bafite ubushobozi n’ubunyangamugayo, gusa tugasanga bafite imyenda y’imisoro kubera ko batasoze neza cyangwa batubahirije igihe, atari uko babigambiriye ahubwo ari uko batari bafite ubumenyi buhagije ku misoro” Ibi rero nibyo byatumye ubuyobozi bwa Access Bank ku bufatanya na RRA, butangiza gahunda yo guhugura abakiriya bayo kugira ngo hatazagira uwongera guhura n’ikibazo cyo kubura serivisi zimufasha guteza imbere ubucuruzi bwe, n’iterambere ry’igihugu muri rusange.  Bwana Uwitonze Jean Paulin, Komiseri Wungirije ushinzwe abasora yashimangiye ko aya mahugurwa akubiyemo amakuru y’ibanze buri mucuruzi akwiye kumenya ku bijyanye n’imusoro kugira ngo atazigira aho yisanga yagonzwe n’itegeko ry’umusoro, bityo bikamufasha kwirinda amakosa atadnukanye yamugusha no mu bihano. Yagize ati “N’ubwo amategeko y’umusoro aba yarasohotse, tuzi neza ko abasora benshi bakenera kwegerwa bagasobanukirwa byimbitse ibijyanye n’ayo mategeko, bityo tukaba dushimira ubufatanye bwa Access Bank muri iki gikorwa cy’igenzi kuko bitanga umusaruro ku mpande zose, byaba ku bacuruzi, kuri Access Bank ndetse no ku gihugu muri rusange, iyo abasora basobanukiwe bakanuzuza inshingano zabo” Aya mahugurwa ngarukamwaka  yatangijwe muri 2017 amaze gufasha abarenga 400, ubuyobozi bwa Access Bank bukaba bushimangira ko hari impinduka zagaragaye mu igabanuka ry’ababuraga amahirwe yo guhabwa inguzanyo bitewe no kutubahiriza inshingano zabo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?