Home / details /

Abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bibukijwe ko nta mucuruzi uzongera kuvana ibicuruzwa bye muri gasutamo adafite ikoranabuhanga rya EBM V2.1

Mu mahugurwa yihariye yahawe abatumiza ibicuruzwa mu mahanga hagamijwe kubasobanurira byimbitse imikorere y’uburyo bwa EBM n’uko babusaba hifashishijwe ikoranabuhanga, Bwana Mbera Emmy, Umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM mu kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) yibukije abasora batumiza ibicuruzwa mu mahanga ko abatarafata uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rya EBM buzwi nka EBM V2.1 batazemererwa kuvana ibicuruzwa byabo muri gasutamo kuko itariki ntarengwa bahawe yarenze. Yagize ati “Igihe twahaye abacuruzi kuba bamaze gufata uburyo bushya bwa EBM cyararangiye. Tuributsa by’umwihariko abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, baba abari basanzwe bafite EBM cyangwa abagiye kuyifata bwa mbere ko kugeza ubu umuntu ufite ibicuruzwa bye muri gasutamo cyangwa utegereje ko biva mu gihugu yabitumijemo akaba atarafata EBM V2.1 atazemererwa kubivana mu biro bya gasutamo” Yongeye ati “Niyo mpamvu twashyize imbaraga mu guhugura abacuruzi bose ku buryo bushya bwa EBM kugira ngo bumve imikorere yabwo kandi banamenye inzira bacamo babusaba. Kugeza ubu rero umubare munini w’abo bacuruzi wamaze guhugurwa, tukaba tubasaba ko bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya EBM kuri bose” Bwana Mbera kandi yanakomoje ku bacuruzi banyereza umusoro, abashishikariza ko batandukana n’uwo muco mubi kuko bidindiza iterambere, kandi hakaba hari n’ibihano birimo ihazabu ishobora kugera ku inshuro 20 z’umusoro wanyerejwe, kwamburwa icyemezo cy’ubucuruzi, gufungirwa ubucuruzi mu gihe cy’ukwezi, n’ibindi bihano bitandukanye nk’uko bigaragara mu itegeko No 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha cyane cyane mu ngigo  za 81-87. Nyuma y’uko RRA ishyizeho ubu buryo bushya, yanashyizeho ingamba z’ubukangurambaga n’amahugurwa yihariye ku bacuruzi bose,      ugira ngo basobanukirwe byimbitse imikorere ya buri buryo, n’uko abacuruzi babusaba. Abamaze kubona amahugurwa bavuga ko byabafashije cyane kuva mu rujijo kuko ngo n’ubwo babyumvaga mu bitangazamakuru bitandukanye hari abari bagifite urujijo, bagashimangira ko aya mahugurwa yabafashije cyane gusobanukirwa no kumenya uburyo bunogeye ubucuruzi bakora. Kazora Stephen, umwe mu bahawe aya mahugurwa yagize atiNi byinshi aya mahugurwa yadufashije gusobanukirwa, urugero nka njye narimfite ikibazo cy’uko ntazi uko nzinjiza ibicuruzwa byanjye muri sisitemu nyuma y’uko bigeze mu gihugu kuko ari ubwa mbere nzaba nkoresheje ubu buryo bushya, ariko uwadusobanuriraga yatweretse intambwe ku yindi ku buryo numva ko aya mahugurwa ari ingenzi pe! Mbese nanyuzwe kandi iyi gahunda ndumva izafasha benshi bagifite urujijo” Abagera ku 2600 by’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga nibo bitabiriye aya mahugurwa. RRA, imaze guhugura abandi bacuruzi bo mu byiciro bitandukanye harimo ubuhinzi n’ubworozi, ubwubatsi, ubwikorezi, ubuvuzi, n’ibindi. Amahugurwa yo aracyakomeje.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?