Home / details /

Abasora bo muntara y’Amajyaruguru basabwe gukomeza ubufatanye na Leta mu guhashya ibikorwa bya magendu hirindwa kunyereza umusoro.

Komiseri Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Bwana KALININGONDO Jean-Louis ubwo yari mu gikorwa cyo gushimira abasora mu Ntara y’Amajyaruguru yasabye abikorera gusora neza kandi ku gihe no kwirinda magendu aho iva ikagera, kuko ari imungu y’ubukungu bw’igihugu. Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri taliki 02/11/2021, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Abasora wabereye mu Karere ka Gicumbi. Ni umuhango waranzwe no gushimira abasora uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu no guhemba abahize abandi mu gutanga imisoro neza. Bwana Kaliningondo yashimiye abasora uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, ariko by’umwihariko yibutsa abacuruzi bo mu Majyaruguru ko mu gihe hakigaragara magendu bizakomeza kubangamira imikorere yabo; abasaba ubufatanye mu ngamba Ikigo gifite zo kuzahura ubukungu bw’igihugu mu mwaka wa 2021/2021. Ati “Zimwe mu ngamba Ikigo gifite kandi twifuza ko abasora bagiramo uruhare, harimo no gukomeza guhuza ingufu mu bukangurambaga ku ruhare rw’imisoro n’amahoro mu iterambere ry’igihugu no mu kuyitanga neza uko amategeko abiteganya; kongera ubufatanye mu kubaka umuco mwiza wo kwaka no gutanga inyemezabuguzi ya EBM; ndetse no kwirinda magendu n’inyerezwa ry’imisoro no kugira uruhare mu kubirwanya”. Bwana Kaliningondo kandi yavuze ko ubu bufatanye aribwo buzatuma Intara y’Amajyaruguru igera ku ntego yahawe yo kwinjiza imisoro y’imbere mu gihugu (domestic taxes) ingana na miliyari 29.3 Frw; na miliyari 7.5 Frw y’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze muri uyu mwaka wa 2021/2022. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, NYIRARUGERO Dancilla yashimiye abikorera ko bataciwe intege n’icyorezo cya Covid-19, kuko bakomeje gushyira imbaraga mu byo bakora kandi bagakomeza no gusora neza. Yaboneyeho no gushimira Leta yashyizeho ikigega gifasha mu kuzahura inzego z’abikorera zazahajwe na Covid-19 bityo bigatuma nabo bakomeza kuzuza inshingano zabo zo gusora. Yagize ati: “Tuzi neza ko kubera icyorezo cya Covid-19, abikorera bahuye n’imbogamizi zitatumaga bashobora gusora uko bikwiye ariko nk’uko babitugaragarije, mwabonye ko intego Intara y’Amajyarugu yariyahawe yo gukusanya umusoro yagezweho ku kigero gishimishije, nk’intara rero, turashimira ubwitange bw’abasora ndetse na Leta ku ngamba zitandukanye yashyizeho zorohereza abikorera mu kuzahura ubukungu bwab aribyo byatumye buzuza inshingano zabo” Uhagarariye abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, na we yashimye ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu gufasha abasora mu bihe bikomeye bari kunyuramo byatewe na covid-19, akangurira abikorera gukora kinyamwuga, bagasora neza, bakoresha EBM kandi bakirinda magendu. Yongeyeho ko usibye kuba magendu ihombya igihugu, inahombya n’abandi bacuruzi baba batanze imisoro kuko intego zabo zitagerwaho.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?