Home / details /

Komiseri Mukuru yasobanuye impamvu zatumye RRA irenza intego, kandi ubukungu bwarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Ubwo hizihizwaga umunsi wo gushimira abasora mu ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa 09 Ugushyingo, Komiseri Mukuru, Bwana BIZIMANA Ruganintwali Pascal, yasobanuye impamvu zatumye Ikigo cy’Imisoro n’Amhoro (RRA) kigera ndetse kikanarenza intego y’umwaka w’isoresha wa 2020/2021, n’ubwo ubukungu bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19. Komiseri Mukuru yavuze ko kuba Leta yarashyizeho ingamba zo kuzahura ubukungu (Manufacture and Build to Recover Program), Ikigega cyo kuzahura ubukungu (Economic Recovery Fund) n’ibindi, byatumye imyumvire n’ubwitange bw’abasora bizamuka. Yagize ati: “Hari abibaza uko twabashije kugera ku ntego y’umwaka w’isoresha wa 2020/2021 kandi ubukungu bwarakomwe mu nkokora, ariko ndashaka kubasubiza ko n’ubwo bitari byoroshye, Leta yashyizeho ingamba zo kuzahura ubukungu, zifasha abacuruzi kuzahuka, aricyo cyatumye imyumvire y’abasora izamuka bagasora uko bikwiye bityo tubasha kubona umusaruro urenze uwo twateganyaga” Muri ibi birori byabere mu karere ka Nyagatare, Komiseri Mukuru yongereyeho ko na gahunda ya EBM kuri bose yafashije mu kunoza imisoreshereze, kuko byatumye umusoro utangwa biciye mu mucyo kandi no gukora ubugenzuzi biroroha. Komiseri Mukuru yatangaje ko mu ntara y’Iburasirazuba hakusanyijwe amafaranga aturuka mu misoro n’andi atari imisoro angana na miliyari 35.7 Frw ku ntego y’umwaka 2020/2021 RRA yari yahawe ingana na miliyari 33.6 Frw. Iyi ntego yagezweho ku gipimo cya 106.1%. Ni ukuvuga ko harenzeho miliyari 2.0 Frw. Ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020, amafaranga yakusanyijwe yiyongereye ku kigero cya 22.9%. Imisoro yeguriwe inzego z’ibanze yakusanyijwe ingana na miliyali 13.74 Frw, ku ntego ikigo cyari cyahawe ingana na miliyali 13.51. Iyi ntego yagezweho ku kigero cya 101.7%. Naho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’isoresha wa 2021/2022, ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyakusanyije amafaranga aturuka ku misoro n’andi atari imisoro angana na miliyali 8.8 Frw ku ntego ikigo cyari cyahawe ingana na miliyali 8.9 Frw, bingana na 99.8%. N’ubwo intego itagezeweho ariko, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2020/2021, umusoro wiyongereyeho 12.8%.  Muri iki gihembwe kandi, imisoro yeguriwe inzego z’ibanze yakusanyijwe ingana na miliyali 3.7 Frw, mu gihe intego yari miliyali 3.5 Frw, bingana na 101.7%. Mu mwaka wose wa 2021/2022, Intara y’Iburasirazuba yahawe intego yo kwinjiza imisoro y’imbere mu gihugu (domestic taxes) ingana na miliyari 39.1 Frw; naho imisoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze ni miliyari 11.1 Frw. Guverineri w’intara y’Iburasirazuba yavuze ko Leta yishimiye ubwitange abasora bakomeje kugaragaza, batanga umusoro neza, bakumva ko gutanga umusoro ari inshingano zabo kandi bagasora nta gahato n’ubwo ibihe barimo bitaribyoroshye kubera icyorezo cya Covid-19. Ati: “Muri aka kanya ndashaka gushimira abasora bo mu ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko abamaze guhembwa nonaha kuko bahize abandi, ubwitange bagize mu gusora neza batitaye ku ngaruka mbi icyorezo cya Covid-19 cyagize ku bucuruzi bwabo, ibi bikaba byaratumye turenza intego twaritwahawe mu mwaka w’isoresha wa 2020/2021 mu ntara yacu” Ibi kandi byanagarutsweho n’uhagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu ntara y’Iburasirazuba, bwana NDUNGUTSE Jean Bosco ashimira abikorera ko bakomeje kugaragaza ubufatanye, anashimangira ko ibi babitewe n’uko Leta nayo yababaye hafi mu bihe byaribibagoye cyane. Yagize ati: “Turashimira RRA ko yatubaye hafi cyane mu bihe byaribigoye abikorera muri rusange, cyane nko gukuraho ibihano ku bakererewe kwishyura umusoro, kunoza imitangire ya serivisi, aho bashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga butuma tubasha kubona serivisi byihuse, uburyo bwo kwishyura ibirarane mu byiciro, n’ibindi. Ibi byatumye tworoherezwa mu mikorere yacu, tubona ko Leta ituzirikana, natwe biduha imbaraga zo kwitanga mu gusora neza” Muri ibi birori, abasora bitwaye neza muri iyi ntara mu mwaka wa 2020/2021 bahawe ibihembo by’ishimwe. B & C General Supply Ltd yahawe igihembo cyo kuba yarabaye intangarugero mu gukoresha EBM atanga fagitire zifite agaciro ka 5,956,637,850, naho Twahirwa Emmanuel ahabwa igihembo cy’umuguzi wahize abanda mu gusaba inyemezabuguzi igihe cyose aguze. Ibirori nyamukuru byo gushimira abasora ku rwego rw’igihugu bizizihirizwa mu Mujyi wa Kigali tariki ya 19/11/2021 ku “Intare Conference Arena.”

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?