Home / details /

U Rwanda na DRC mu bufatanye bworohereza abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Inzobere za Servisi ya Gasutamo yo mu Rwanda no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo DRC zateye intambwe iganisha mu kurushaho korohereza abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka hashyirwaho urutonde rw'ibicuruzwa bisonewe amahoro ya Gasutamo.   Ni nyuma y'ibiganiro byaberaye mu Karere ka Rubavu ku matariki ya 29 na 30 Ugushyingo byateguwe n'ishami rya Gasutamo ry'u Rwanda ku bufatanye na Ministeri y'Ubucuruzi n'Inganda bikitabirwa, n'urwego rushinzwe Gasutamo muri DRC (Direction Generale des Douanes et Accises) ndetse n'intumwa za Ministeri y'Ubucuruzi muri icyo gihugu. Ibi biganiro byashojwe hashyirwa umukono ku masezerano azashyikirizwa ba Minisitiri b'ubucuruzi mu bihugu byombi kugira ngo yemezwe atangire gushyirwa mu bikorwa. Komiseri wa Gasutamo mu Rwanda, Bwana Mwumvaneza Felicien avuga ko intambwe itewe ikomeye mu rwego rwo gufasha iterambere ry'ubucuruzi buciriritse. Ati: "Umucuruzi uciriritse niyohereza i Goma ibicuruzwa bitarengeje amadorali 500 ku munsi ntagomba gucibwa amahoro ya gasutamo. Duhereye ku madorali 500, ariko amasezerano azagenda avugururwa". Yongeyeho ko impande zombi zumvikanye ku bwoko bw'ibicuruzwa bijya ku rutonde rw'ibicuruzwa bisonewe amahoro igihe bitarengeje amadolari 500 kandi bikubahirizwa ku mipaka yose DRC ihuriyeho n'u Rwanda. "Dukoze ikintu gikomeye, tuvuye ku rutonde rw'ibicuruzwa 70 ruriho ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n'ubworozi tugeze ku rutonde rwagutse rw'ibicuruzwa 162 harimo n'ibicuruzwa bikorerwa mu nganda zo muri ibi bihugu". Uhagarariye Itsinda ry'inzobere zo ku ruhande rwa DRC,  Nianda Malanda Désiré Benoit nawe asanga aya masezerano ari imbarutso nziza ku iterambere ry'abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Ati: "Icy'ingenzi ni uko dufite icyo twashingiraho kandi buri mezi 6 dushobora kugira ibyo duhinduramo hagamijwe gukomeza kuzamura abacuruzi bato bambukiranya imipaka". Imipaka u Rwanda ruhuriyeho na DRC ya Goma na Bukavu ni imwe mu mipaka igira urujya n'uruza ruri hejuru kuko nko mu bihe bisanzwe umupaka wa Goma na Gisenyi wonyine ushobora kwambukiraho abantu basaga 50,000, bagizwe ahanini n’abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?