Home / details /

RRA yamurikiye abunganira abasora impinduka zakozwe muri sisitemu yifashishwa mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu

RRA yasobanuriye abunganira abasora amavugurura yabaye muri sisitemu yifashishwa mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu (E-Tax) mu rwego rwo kubategura no kubafasha kumenya ibyo basabwa mbere y’uko umwaka w’isoresha usozwa. Ni munama ngaruka mwaka itegurwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro yahuje abunganira abasora (tax advisers) barenga 150 kuri uyu wa Kabiri taliki 7/12/2021, barebera hamwe impinduka z’ingenzi zabaye muri sistemu ya E-Tax muri uyu mwaka wa 2021 kugira ngo bizababorohere igihe bazaba bafasha abasora mu imenyekanisha ry’umusoro ndetse n’ibaruramabari dore ko umwaka w’isoresha ugiye kurangira, bityo abasora bakaba bagomba kuba barangije kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu bitarenze taliki 31 Werurwe 2022. Bwana Uwitonze Jean Paulin, Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora yavuze ko n’ubwo RRA imaze hafi umwaka ihura n’abacuruzi bose ibahugura kuri izi mpinduka zo muri sistemu, byari ngombwa ko ababunganira nabo bamenya izi mpinduka cyane ko aribo bakoresha iyi sisitemu cyane bunganira abasora. Yagize ati: “Nyuma y’uko twatangarije abasora bose ko mu gihe kimenyekanisha ry’umusoro ku nyungu w’uyu mwaka, ibyatunze umwuga bidaherekejwe n’inyemezabuguzi yemewe bitazahabwa agaciro, twagiye tuganira n’abacuruzi b’ibyiciro byose mu gihugu, tubasobanurira ibijyanye n’iyo ngingo, nyuma tuza kubona ko ari ngombwa ko n’ababunganira basobanurirwa impinduka zabaye muri sisitemu ndetse n’uko bazitwara muri izo mpinduka kugira ngo mu gihe bamenyekanisha bitazabagora, dore ko aribo baba babikora umunsi ku wundi mu buryo buri tekinike” Yongeye ati: “Dore nk’ubu twaberetse intambwe ku yindi uko uburyo bwo kumenyekanisha umusoro ku nyungu buzakorwa cyane twibanda ku byahindutse muri sisitemu kuko hari uburyo bushya twashyizemo butuma sisitemu yanga ibintu bimwe byinjijwemo kubera impamvu zitandukanye, nko kuba bidahuje amakuru cyangwa se wenda n’igihe ashyizemo inyemezabuguzi itemewe, tubasobanurira uko babyitwaramo igihe ibi bibaye, ndetse no kumenya impamvu zaba zatuma sisitemu yanga ibyo binjijemo, ku buryo nta muntu uzatungurwa kuko amakuru yose ubu bayabonye” Ku ruhande rw’abunganira abasora, bavuga ko RRA yateye intambwe ishimishije mu korohereza abasora ndetse no kubafasha kuzuza inshingano zabo, bakarushaho kuba abafatanyabikorwa aho kuba abagenerwa bikorwa. Bwana MUSINGUZI Angelo, umwe mubagize ihuriro ry’abunganira abasora mu Rwanda (Association of Tax Advisers in Rwanda) yagize ati: “Mu by’ukuri, uko imyaka igenda ihita, twishimira uko RRA inoza imikorere yayo. Jye nshimira cyane uburyo mu myaka nk’itanu ishize bagiye batwegera tukaganira ku ngamba zoze bafata zerekeranye n’imisoreshereze, amategeko, impinduka n’ibindi, bakatugisha inama, bikadufasha kugira uruhare mu kunoza imikoranire ndetse n’ingamba  zifashwe tukaba twazumvikanyeho twese, bityo rero imyumvire yo gusora nayo tubona igenda izamuka kugeza aho ubu usora yifatira iya mbere akikorera isuzuma, yasanga hari umwenda afitiye RRA akawishyura ntawe umusunika” Muri iyi nama kandi, harebewe hamwe gahunda y’ingamba zo kuzamura imyumvire y’abasora (Tax Improvement Plan) y’umwaka wa 2021/2022, abunganira abasora bakaba bayishimiye ndetse banatanga ibitekerezo ku byanozwa kugira ngo ubufatanye bwabo na RRA mu iyubahirizwa ry’iyi gahunda burusheho kunozwa. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo RRA yasohoye itangazo rimenyesha abasora ko ibyatunze umwuga bikurwa mu musaruro usoreshwa bigomba kuba bigaragazwa n’inyandiko ngaragazabuguzi nyazo, utazifite ibi byatunze umwuga ntibyemerwe, ariko yanibukije abantu bose ko ibyaguzwe, ibyagurishijwe cyangwa ibyishyuwe byose atariko biherekezwa n’inyemezabuguzi ya EBM; ahubwo ko ngo hari ibifite umwihariko nk’imishahara, imisanzu yishyurwa muri RSSB, amafaranga ahabwa abakozi bagiye mu butumwa bw’akazi cyangwa mu mahugurwa, ndetse n’ibindi nk’ibyo bikenera gusa inyemezabwishyu ya banki (Bank Slipt) cyangwa inyandiko igaragaza umusoro wafatiriwe wa 15%, bityo nabyo bikemerwa nk’ibyatunze umwuga.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?