Home / details /

RRA yatangaje ibicuruzwa icumi byagaragayeho kutubahiriza amabwiriza ya gasutamo mu gihe cy’imenyekanisha

Kuri uyu wa kabiri taliki 14 Ukuboza, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyagaragaje ibicuruzwa icumi biza ku mwanya wa mbere mu kutubahiriza amabwiriza ya gasutamo mu gihe cy’imenyekanisha. Ibi bicuruzwa byagaragarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro n’abacuruzi batumiza ibicuruzwa mu mahanga ndetse n’ababunganira mu imenyekanisha rya gasutamo (clearing agents) baganira kuri gahunda y’ingamba zo gufasha abasora kuzuza neza inshingano zabo (Compliance Improvement Plan) y’umwaka wa 2021/2022. Ngabonzima Geoffrey King, Komiseri wungirije w’Ibiro bishinzwe iterambere ry’ikigo no gukumira ibyateza ingorane waruyoboye iyi nama, yasobanuye ku bicuruzwa icumi biza ku mwanya wa mbere mu kutubahiriza amabwiriza y’imenyekanisha rya gasutamu, nko kugabanya ikiguzi cy’igicuruzwa, kugabanya agaciro cyangwa guhindura aho igicuruzwa gikomoka, n’ibindi hagamijwe kwishyura imisoro mike n’amahoro bya Gasutamo. Muri ibyo bicuruzwa harimo ibikomoka kuri peterori, amasakoshe y’abadamu, insinga (cables), inzoga z’ibyotsi (Liquors), vino, amakaro, imyenda y’abagabo, n’ibindi; asaba abacuruzi babitumiza cyane cyane abatubahiriza ibisabwa nkana, ko baca ukuburi n’uyu muco mubi kuko uzabagusha mu bihano bikakaye. Bwana Ngabonzima yagize ati: “Mu byukuri hari ingero z’abacuruzi bamwe na bamwe baba batujuje ibisabwa atari uko babishaka ahubwo ari uko bafite ubumenyi buke mu bijyanye n’amabwiriza ya za gasutamo, ariko niyo mpamvu hari ababunganira. Iyo dusuzumye tugasanga hari umucuruzi wakoze amakosa kubera ubumenyi buke tumufasha gukosora ibitagenze neza, ariko iyo asubiyemo iryo kosa tubifata nkaho yabikoze ashaka kunyereza cyangwa gukwepa umusoro, icyo gihe rero ashobora guhanwa n’amategeko” Ku ruhande rw’abatumiza ibicuruzwa hanze nabo, bemeranya na RRA ko hakiri abacuruzi benshi bagifatanwa ibicuruzwa bitujuje ibisabwa mu imenyekansiha rya gasutamo kandi ariko basaba ko ku bufatanye n’Ikigo barushaho guhugura abacuruzi ndetse no kunoza imikorere ku mpande zombi kuko ngo n’ubwo hari ibitaranoga ariko hari intambwe imaze guterwa. Ibi byashimangiwe na Bwana Bukuru Clement, uhagarariye ishyirahamwe ry’abunganira abatumiza n’abohoreza ibicuruzwa hanze, wagize ati: “Ku ruhande rwacu nk’abunganira abatumiza n’abohereza ibicuruzwa hanze, turashimira intambwe RRA yateye yo kugira ngo tujye duhurira mu nama nk’izi tuganire ku mbogamizi duhura nazo ndetse n’Ikigo kikatumenyesha aho tutitwara neza, uburyo njye mbona bumaze kudufasha cyane mu kuzamura imyumvire yo gusora ndetse n’ikizere abasora bafitiye isora n’isoresha cyangwa RRA cyarazamutse cyane; nkaba mpamya neza ko n’ahakigaragara icyuho hazanozwa dore ko duhugura abunganira aba bacuruzi buri gihe” RRA yanatangarije abasora impinduka zashyizwe muri sisitemu ikoreshwa mu imenyekanisha ry’umusoro ku nyungu (E-tax), bakaba bakanguriwe kurizikana izi mpinduka kugira ngo ntihazagire uhura n’ikibazo mu gihe cyo ku menyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu za 2021 bitarenze taliki 31 Werurwe 2022.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?