Home / details /

Abacuruzi bagaragaje impamvu bagifite imbogamizi mu guhuza ibicuruzwa biri mu bubiko bwabo na EBM.

Abacuruzi bagaragaje ko zimwe mu mpamvu bamwe batarashobora guhuza ibicuruzwa byo mu bubiko bwabo n’ibyo muri sisitemu ya EBM harimo kuba bataragira umuco wo gukora ibitabo by’ibaruramari, bityo bigatuma batabasha guhuza amakuru y’uko ubucuruzi bwabo bwagenze, cyane ku bacuruzi bato, hakaba kandi n’abataragira ubumenyi buhagije ku mikoreshereze ya sisitemu.   Ibi byashimangiwe na Bwana BUKURU Clement umwe mu bari bitabiriye inama yahuje abacuruzi barenga 300 n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kuri uyu wa kabiri, hagamijwe gusuzuma ibibazo bahura nabyo n’uburyo byakemurwa mu rwego rwo kubafasha kuzuza inshingano zabo zo gusora.   Yagize ati : « N’ubwo RRA ikomeza kuba hafi y’abacuruzi cyane, biragaragara ko bagikeneye ubufasha n’ubukangurambaga buhambaye kuko ubushake bwabo mu gufata ibyo bigishijwe bukiri hasi. Usanga hari abacuruzi bataragira umuco wo gukora ibitabo by’ibaruramari, kandi aribyo bibafasha kugenzura uko ubucuruzi bwabo bugenda umunsi ku wundi, bityo bikanagira ingaruka mu micungire n’ihuzwa ry’amakuru ya stock zabo n’aya sisitemu ya EBM » Yongeye ati : « Hari n’abagifite umuco wo gutiza TIN zabo, rwose ugasanga umuntu ahaye mugenzi we TIN ati uze guhahira kuri TIN yanjye, icyo gihe iyo wa muntu ahashye, ibicuruzwa biba ari ibye, ariko sisitemu ya EBM ikabyandika kuri nyiri TIN, urumva rero ko wa muntu mu byukuri abarwaho ibicuruzwa bitari ibye. Uwo muco abacuruzi bakwiye kuwucikaho kuko bitanga amakuru atariyo » Ibi kandi byanagarutsweho na Bwana MBERA Emmy, Umuyobozi Wungirije Ushinze Kugenzura Imisoro muri RRA, avuga ko abasora bakwiye kwitondera amakosa bashobora kwibwira ko ari mato ariko nyamara akagira ingaruka ku bucuruzi bwabo. Yashimangiye ko iyi nama igamije kubafasha kureba bene ayo makosa, ndetse no kuganira ku ruhare rwa buri wese mu kugira ngo ayo makosa aveho burundu. Yagize ati: “Impamvu tuba twateguye iyi nama si ikindi, ni ukugira ngo tubereke ko hari ibitagenda neza, yewe tubasabe ko natwe mwatubwira ibyo mutunenga bityo tubone uko dukemurira hamwe ibyo tubona bituma mutuzuza inshingano zanyu zo gusora neza” Yongeye ati: “Nyuma yo kuganira kuri ibyo bibazo tukabagira inama, ntibibujije ko hari abakomeza kwirengagiza inshingano zabo, bagakora amakosa nkana, abo rero murabizi ko hari amategeko abahana, mwanasobaniriwe neza muri iyi nama. Icyo dushyize imbere rero ni ukubagira inama hakiri kare kugira ngo uzakora amakosa nkana azabibazwe ku giti ke” Iyi nama yaje ikurikiriye itangazo RRA iherutse gusohora rikangurira abacuruzi bose kugenzura ububiko bw’icuruzwa byabo bareba ko bihwanye n’ibiri muri sisitemu ya EBM, bityo ababona hari ikinyuranyo babikosore, bamenyekanishe ibyo bacuruje ntibabitangire inyemezebuguzi. Ibi ngo bizabafasha mu gihe kimenyekanisha ry’umusoro ku nyungu wa 2022 kuko ibyatunze umwuga bidaherekwejwe na fagitire ya EBM cyangwa imenyekanisha rya gasutamo bitazemerwa.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?