Home / details /

RRA yatangije amasomo ku bunganira abasora muri za gasutamo

Icyiciro cya mbere cy’abari guhabwa aya masomo ni abanyeshuri 60 basanzwe bakora akazi ko kunganira abasora muri gasutamo mu karere ka Rubavu. Biteganyijwe ko azamara amezi atandatu, uyasoje agahabwa impamyabumenyi imwemerera gukora kinyamwuga. Aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ku bufatanye n’ihuriro ry’abakora akazi ko kunganira abasora muri gasutamo (RWAFFA), mu rwego rwo kubongerera ubumenyi. Aba ni abasanzwe bazwi nk’aba dekarara muri gasutamo (Clearing Agents), bafasha abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kubara no kwishyura imisoro yo muri gasutamo, kubona ububiko bw’ibicuruzwa byabo, n’ibindi. Abatangiye aya masomo bavuga ko aje akenewe kuko nabo ubwabo bemera ko hari ibyabagoraga, bakarinda kubanza gusobanuza. Madame Nyiraruhanga Angelique ukorera aka kazi mu karere ka Rubavu yagize ati “ burya iyo umuntu akora akazi, biba byiza iyo agakoze kinyamwuga, akabikora abyumva neza. Niteze ko aya mahugurwa nzayungukiramo ibintu byinshi, kandi niteguye gukurikira neza ibijyanye n’amategeko agenga akazi nkora. Imisoro yo muri gasutamo kuyibara bisaba ubumenyi buhagije kuriyo. Hari igihe umucuruzi atubwira ibintu bikaducanga, bikadusaba kubanza kubaza abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro muri duwani” Guhugura abakora akazi ko kunganira abasora muri za gasutamo biri mu cyerekezo cyo kwimakaza ubunyamwuga mu bakora aka kazi. Bwana Bukuru Clement uhagarariye ihuriro ry’abunganira abasora muri za gasutamo RWAFFA, ashimangira ko abakora aka kazi bagomba kuba barabyize neza. Ati “ Icyerekezo ni uko mu myaka iri imbere nta muntu uzemererwa gukora akazi ko kunganira abasora muri za gasutamo atarabihuguriwe cyangwa ngo abe abifitemo ubumenyi buhagije. Abatarahugurwa bakora aka kazi barakangurirwa kwihutira kwegera ihuriro, kugira ngo nabo bahabwe amasomo atuma bakora kinyamwuga” Ku ruhande rw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyanateguye aya mahugurwa ku bufatanye n’ihuriro ry’abunganira abasora muri za gasutamo, Madame Gatera Yvonne, Komiseri Wungirije Ushinzwe ibikorwa bya za gasutamo avuga ko mu gihe abunganira abasora bazaba babikora barabyize neza bizatuma serivisi ababagana bahabwa zihuta. Madame Yvonne ati “amahugurwa y’abunganira abasora muri za gasutamo ni ingenzi cyane kuko abungura ubumenyi, akazanavanaho imbogamizi zo gutinza abakiriya babagana kuko hari nk’igihe wasangaga abakora aka kazi nabo hari ibyo badasobanukiwe muri seivisi za duwane. Ikindi ni uko uku gutinda wasangaga gutwara amafaranga atari ngombwa abagana serivisi za gasutamo. Birumvikana ko n’igihe batakazaga kizaba kigabanutse” Undi musaruro w’ingenzi Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko uzava muri aya masomo ni uko azatuma bunguka ubumenyi ku ndangagaciro zizatuma imwe mu myitwarire mibi ya bamwe muri bo nayo icika. Abari guhugurwa bazahabwa impamyabumenyi zemewe ku rwego rw’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC). Kugeza ubu, mu Rwanda hari abagera ku 1000 bakora akazi ko kunganira abasora muri za gasutamo bazwi nk’aba dekarara (Clearing Agents) bamaze guhugurwa.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?