Home / details /

Amahugurwa ahoraho yashyizweho n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku mpinduka zabaye mu imenyekanisha ry’umusoro ku nyungu wa 2021 yafashije benshi.

Abasora bishimiye ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyabahaye umwanya uhagije wo kwiga no gusobanukirwa neza impinduka z’ingenzi zatewe na EBM mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu wa 2021, bityo ngo bakaba bizeye ko batazisanga mu bihano biteganywa n’amategeko y’imisoro bitewe no gukererwa kumenyekanisha. Aya mahugurwa ahoraho yashyizweho guhera mu ntangiro z’uku kwezi kwa Werurwe 2022, agamije gufasha abasora kumva neza impinduka zagiye zikorwa muri sisitemu yifashishwa mu gihe cy’imenyekanisha ry’umusoro ku nyungu; umunsi ku wundi, abasora bamaze iminsi bahugurwa kandi banahabwa umwanya wo gusubizwa ibibazo baba bafite, mu rwego rwo kubafasha kumenya ibisabwa ndetse n’ibibujijwe bityo bikabafasha gutegura imenyekanisha ridafite amakemwa, birinda amakosa yatuma bacibwa amande. ISHIMWE Violette, umwe mu bahawe aya mahugurwa avuga ko byabafashije cyane kuko ngo hari byinshi basobanukiwe kandi bakeneye mu gihe basatira itariki ntarengwa yo kumenyekanisha umusoro ku nyungu wa 2021, ariyo 31/03/2022. Ati: “Aya mahugurwa njye yamfashije bikomeye, kandi ubonye uko n’abagenzi banjye babazaga ibibazo bitandukanye, ndahamya ko bakuyemo ibintu byinshi bibafasha, urugero, narimfite ikibazo mpora nibaza uko nzagikemura, cyane kuri iriya 27% twemerewe gukura mu byatunze umwuga bidafite inyemezabuguzi za EBM cyangwa imenyekanisha rya Gasutamo” Yongeyeho ati” Nishimiye kumenya ko iyo ibyatunze umwuga birengeje agaciro ka 27% kandi hari ibimenyetso bigaragara ko byaguzwe koko, usora ashobora gukora imenyekanisha ry’ibyemewe, nyuma akaza kugana RRA bakamuha ubundi bufasha” Ibi kandi byongeye kugarukwaho na NGABO, undi mucuruzi witabiriye aya mahugurwa, ashimangira ko hari amakosa menshi abasora bakora bitewe n’ubujiji, ariko ngo akishimira ko RRA igerageza gufasha abasora kwirinda amakosa bakeka ko yabagusha mu mande bitari ngomba. Yagize ati: “Mu byukuri njye nabonye ibisubizo byinshi ku bibazo narimfite kuri ziriya mpinduka zabaye muri sisitemu, urugero, hari imigereka yagiye yongerwa muri sisitemu y’imenyekanisha, cyane cyane hariya umuntu yuzuza ibyatunze umwuga bidafitiwe inyemezabuguzi za EBM, ndetse kandi, nanasobanukiwe uko nabyitwaramo igihe mfite ibyatunze umwuga birengeje agaciro ka 27% kandi hari ibimenyetso bigaragaza ko nabiguze koko. Aya makuru y’ingenzi rwose sinarikuyamenya iyo ntabona aya mahugurwa” Ku ruhande rwa RRA, Madame BATAMULIZA Hajara avuga ko izi mpinduka zabaye mu imenyekanisha ry’umusoro ku nyungu zabaye nyuma y’amasesesengura atandukanye yakozwe agaragaza ko umusoro ukusanywa udahura n’ubucuruzi buba bwakozwe kuko hari abacuruzi bamwe na bamwe bagira amayeri akomeye yo kunyereza imisoro. Yagize ati: “Izi mpinduka zijyaho n’uko hari hagaragaye uburyo bw’uburiganya butuma habaho gutubya umusoro ku nyungu, aho mu myaka yatambutse twagiye tubona ibigo byinshi bikora ibikora by’ubucuruzi bigaragaza ko baba bahombye, ariko hakorwa igenzura bikagaragara ko hari ibyatunze umwuga biba bitari byo, biba byakuwe ku musoro uroreshwa ku buryo bw’uburiganya, bityo rero RRA yashyizeho uburyo bufasha kugabanya ubu buriganya” Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, mu mwaka wa 2020, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashyizeho uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi zemewe ku bacuruzi banditswe ku musoro ku nyongeragaciro TVA ndetse n’abatawanditseho ari byo byiswe EBM Kuri Bose. Kugira ngo RRA ibashe kugenzura neza ishingiro ry’amakuru yatanzwe kandi, hashyizweho uburyo bwiswe “expenses validation control” buzajya bushingira ku makuru asanzwe abitswe na sisitemu za RRA hamwe n’izindi sisitemu ziyishamikiyeho mu kuvumbura abanyereza umusoro. Uyu mwaka RRA iritegura abasora umusoro ku nyungu zabonetse mu mwaka wa 2021 bagera ku 75,000. Ni muri urwo rwego hashyizweho aya mahugurwan afasha abasora mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu hashingiwe ku nyungu nyazo, ndetse n’abasora hakurikijwe uburyo bw’ibaruramari ryoroheje buzwi nka “simplified accounting”. Umuntu wese ukuneye aya mahugurwa yakwandikira RRA kuri emeli (<link>deductibleexpenses@rra.gov.rw) akoherezaho ubutumwa asaba guhugurwa. Aya mahugurwa kandi ahabwa abacuruzi basanzwe basora ndetse n’abatangiye ibikorwa by’ubucuruzi mu mwaka wa 2021 kuko nabo bagomba kumenyekanisha umusoro ku nyungu bitarenze itariki 31/03/2022.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?