Home / details /

Gucuruza wandika, inama igirwa bacuruzi bashya mu karere ka Rusizi

Abacuruzi bo mu karere ka Rusizi bagiriwe inama yo gucuruza bandika kugira ngo bashobore kubahiria amategeko y’imisoro arimo kumenyekanisha no kwishyura ku gihe imisoro.

Ni mu gihe bahabwaga amahugurwa nk’abiyandikishije nk’abasora bashya muri ako karere, amahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Bwana Abiyingoma Gerard, umukozi ushinzwe amahugurwa y’abasora muri RRA, aho abacuruzi basobanuriwe imisoro itandukanye irimo ipatanti, umusoro ku nyungu, imisiro ifatirwa, umusoro ku nyongeragaciro (TVA), imisoro ku mutungo utimukanwa harimo ubutaka n’ibiburiho, umusoro ku bukode.

Bibukijwe ko bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu, bityo bakaba bagomba gukoresha ukuri mu bucuruzi bwabo kugira ngo icyo igihugu kibateganijeho kibashe kugerwaho.

Iyo umuntu amaze kwiyandikisha nk’ukora ibikorwa bibyara inyungu agomba kwita ku nshingano ze, akamenyekana ko akora, ari nabyo bimuhesha amahirwe yo gutera imbere no guteza imbere igihugu.

Mu gihe uwiyandikishije nk’usoro agahabwa nimero iranga usora (TIN), iyo atagikora ibyo bikorwa bibyara inyungu afite inshingano zo guhagarikisha ubucuruzi bwe kugira ngo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kimenye ko atagikora. Abaretse gucuruza batariyandukuje basabwe gukemura ibijyanye n’ibibareba kugira ngo birinde ibihano bigenda byiyongera.

Uko imisoro itangwa yiyongera ni nako igihugu kibona ubushobozi bwo gukora ibikorwa by’amajyambere bigarukire abaturage, kuri ubu benshi bakaba bishimira ibyagezweho kubera imisoro.

Musengimana prudence, Smart Agri Protection, Amahugurwa twayakiriye neza, byari bikwiye kugira ngo dusobanukirwe mu buryo bushoboka kugira ngo imisoro itangwe neza. “n’ibintu byumvikana ko iyo ukora ubucuruzi utange imisoro. Kudatanga imisoro n’uguhombya igihugu no kutamenyakana mubyo ukora.”

Uzayisenga Merda, umucuruzi w’imyaka mu murenge wa Bugarama, avuga ku kamaro k’amahugurwa atangwa na RRA yagize ati:“Nungutsemo byinshi byiza kandi by’ingenzi, binshishikarije ko ngomba kubahiria amategeko y’imisoro twirinda ibihana tugasora amazei atatu mbere y’uko itariki igera kugira ngo twirinde ubukererwe.”

Uzayisenga ashishikariza buri wese gusora kuko birimo inyungu nyinshi agira ati: “Umuntu wese ucuruza agomba gusora, ni itegeko n’ihame aho umuntu yaba acururiza hose. Ncuruza ntafite umutima uhungabanye, iyo usoreye ku gihe ucuruza ufite umutekano, utuje nta kibazo.”

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gishishikariza buri wese ukora ibikorwa bishoreshwa kwibwiriza gusora kandi agakoresha ukuri mu makuru atanga ajyanye n’umusoro agomba gutanga uvuye mu bikorwa bye bibyara inyungu. Hamwe mu hagararaga amanyanga cyangwa gutanga amakuru atariyo ni mu masezerano atandukanye abakodesha amazu bagaragaza, aho rimwe na rimwe ayo bagaragariza RRA atandukanye n’amafaranga nyakuri yakirwa ava mu bukode.

Nubwo RRA yemera amakuru atangwa n’usora nk’ukuri, iyo ashishikanyijweho ikigo gisoresha gishobora gukora ubugenzuzi, bwagaragaza ko habayeho kubeshya amakuru, umucuruzi cyangwa nyiri kidni gikorwa gisoreshwa akaba yabihanirwa hakurikijwe utegeko.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?