Home / details /

RRA Iwacu: Akarere ka Kicukiro kashimye abasora neza

Akarere ka Kicukiro katangije ubukangurambaga bugamije kuzamura imyumvire y’abasora no kongera ingano y’umusoro winjira bashimira abitabira gusora neza.

Ubukangurambaga bwatangijwe tariki ya 21 Ugushyingo 2019 bukazamara ukwezi, buri kubera mu murenge wa Kigarama, ku kibuga cy’umupira cya Mburabuturo, aho abakozi bakira imisoro bafasha abaturage muri serivisi zitandukanye bakenera nk’uko biri mu muhigo kwegera abaturage.

Intego yo gukusanya imisoro n’amahoro mu karere ka Kicukiro yagezweho kuri 88% gusa. Ibi ngo byatewe n’uko bamwe batamenyekanishije, abandi batishyuye ndetse no kuba umusoro ku mutungo utimukanwa utarakiriwe bitewe n’uko mu itegeko hari ibitari byatunganywa nk’uko Karasira Ernest, Komiseri wungirije ufite imisoro y’inzego z’ibanze mu nshingano ze yabisobanuye.

Ibyo bitarasobanuka ngo n’uko iteka rya Minisitiri rigena ibipimo by’umusoro mu duce dutandukanye ritarashyirwa ahagaragara. Gusa yizeye ko ubyo byose bizaba bimaze kujya mu buryo umusoro ugoomba gukusanywa muri aka karere uzaboneka nk’uko byategenyijwe.

Akarere ka Kicukiro kagombaga gukusanya amafaranga agera kuri miriyoni 818, ayabonetse akaba ari    miriyoni 580 angana na 88%.

Karasira asaba abaturage kwihutira gutanga imisoro n’amahoro basabwa kugira ngo bakomeze biyubakire igihugu cyabo cyane ko bashyiriweho uburyo buborohereza aribwo cyane cyane bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha no kwishyura.

Ruzibiza Louis, utuye mu murenge wa Masaka, ni umwe mubashimiwe gutanga imisoro neza asaba bagenzi be gukurikirana uko imisoro itangwa no kumenyea gutandukanya imisoro, bagashishikarira gusora kugihe bakirinda gukererwa.

Avuga ko akurikirana gahunda y’imisoro n’uko itangwa agerageza kumva ibiganiro kuri radiyo no mu nzego z’ibanze akishyurira ku gihe no gukomeza gukurikirana.

Nyirahabimana Catherine nawe avuga ko yishimiye guhamagarwa mubasora b’intangarugero mu karere ka Kicukiro. Avuga ko nta kibazo agira cyo kubyiganira gusora mu matariki ya nyuma. Asaba abaturage kwitegura bakegeranya amafaranga hakiri kare cyangwa ngo bayajyane mu bindi, bikaba byatuma bagorwa no gusora ku munota wa nyuma cyangwa bakaba banacikanwa n’itariki ntarengwa bakaba bagerwaho n’ibihano.

Akarere ka Kicukiro gashyize mu bikorwa gahunda yo guhemba abasora bako mu gihe Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro nacyo kiri mu bikorwa byo guhemba abasora, uburyo bufatwa nk’ubwo gutera umwete abasora, kubagaragariza ibyo bagezeho n’umusaruro w’amafaranga abaturage batanga ngo yubake igihugu. 

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?