Home / details /

Rubavu: Abasora bitwaye neza mu kurangiza inshingano zo gusora nta bihano byababaho

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kirakangurira abasora bose kwitwararika ku mategeko agenga imisoro bakayubahiriza neza, kuko utayubahirije agwa mu bihano.

Ubu ni ubutumwa RRA imaze iminsi itanga aho yahuye n’Abasora bo mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba, baba mu byiciro by’Ikoranabuhanga, Amahoteli, Bars na Restaurant. Ni mu gikorwa cyiswe RRA Tax Compliance Improvement Plan 2019-2020 cyahereye mu karere ka Rusizi  tariki 4 Gashyantare gikomereza i Karongi, gisoreza mu Karere ka Rubavu.

Kuri uyu wa Kane tariki 6 Gashayantare 2020, nibwo Abasora bari muri biriya byiciro by’imirimo, bigaragara nk’ibigifite intege nke mu kunoza neza uburyo bw’imisorere, bahuye n’abahagarariye RRA mu biganiro nyunguranabitekerezo, mu karere ka Rubavu. Bageraga ku 120 baje baturutse mu Turere twa Nyabihu, Ngororero na Rubavu.

Abasora ahanini bitabira ibiganiro usanga bumva neza akamaro k’imisoro ku iterambere ry’igihugu ariko hakaba bamwe mu bari mu cyiciro kimwe cy’imikorere baba bacyibera mu bikorwa by’akajagari cg n’abagaragara ko bakora bakaba bakoresha amayeri atuma umusoro bakwiye gutanga bawukwepa.

Umukozi wa Sam Kabera,  watanze ikiganiro yibukije abasora ko iyo bakoze ibinyuranije n’ibyo itegeko rigema imisoro bagwa mu bihano. Avuga ko ikigo cy’Imisoro kiba kitagambiriye guhana.

Ati:”Abasora baramutse bitwararitse bagatanga umusoro nyawo kandi bakawutangira igihe ntabwo bagirwaho n’ibihano”.

Aba basora basabwe kunoza ibirimo kwandikisha ibikorwa bakora mu buyobozi bw’imisoro, ku bagikorera mu kajagari. Ikindi basabwe kwitaho ni ugukora imenyekanisha rinoze bagaragaza uko ubucuruzi bakora bwagenze, gukoresha uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga mu gusora ndetse n’ubufasha mu gutanga inyemezabuguzi yemewe ya EBM.

Ikindi ni uko bibukijwe ko mu gihe abakozi ba Hoteli Bars na Restaurant bagaburirwa iyo bari mu kazi ikiguzi cy’ibyo bahawe kitagomba kurenga 1.5% cy’ibyacurujwe na Restaurant.

Basabwe kandi kujya batangira umusoro ku bihembo/PAYE abakozi bakoresha.

Urwego rw’abakora ibikorwa byo kwakira ababagana rurimo Hotel Bars na Resto wongeyeho urw’ikoranabuhanga ni zimwe zagaragayemo abasora bagikwepa cyane imisoro mu myaka itatu ishize niyo mpamvu RRA yiyemeje kujya ihura n’iki cyiciro kugira ngo habeho gufatira hamwe ingamba zituma abagiseta ibirenge bazamura urugero rw’imyumvire bariho mu gutanga umusoro.

Na none ibiganiro nk’ibi byahawe abasora 70 bari mu cyiciro cy’Ikoranabuhanga, Hoteli, Bars na Restaurant baturuka mu Turere twa Rutsiro na Karongi.

Bahuriye mu Karere ka Karongi kuwa Gatatu tariki 5 Gashyantare 2020.

Aba basora biyemeje gusenyera umugozi umwe mu bufatanye na RRA bayigezaho amakuru kuri bagenzi babo bitwara nabi badatanga umusoro ngo bafatanye kubaka igihugu.

Aba nabo bagaragaje impungenge mu kumenyekanisha ikiguzi cyagiye ku biribwa akenshi bakura mu baturage kandi batanditse mu buyobozi.

RRA yabasabye ko bajya bahahira ku baturage bishyize hamwe bakaba banafite TIN, nk’uko byemeranijweho n’ishyirahamwe amahoteli na Restorant bibarizwamo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly