Home / details /

Abasora ba Rusizi na Nyamasheke bakebuwe ku kubahiriza amategeko y’imisoro

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kirasaba abasora bo mu cyiciro cy’Ikoranabuhanga, amahoteli, za Bar na Restaurant guca ukubiri n’ingeso bamwe muri bo bafite yo gukoresha uburiganya mu kunyereza imisoro ahubwo bakubahiriza amategeko ayigenga kugira ngo bibarinde ibihano.

Ni ubutumwa bahawe kuwa Kabiri, tariki ya 4 Gashyantare 2020, mu Karere ka Rusizi, ubwo bari mu biganiro nyungurana bitekerezo byahuriyemo abasora basaga 100 baturuka mu turere twa Rusiszi na Nyamasheke.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko bamwe mu basora bari mu cyiciro cy’amahoteli Bar na Restaurant ndetse n’icy’Ikoranabuhanga bakunze kugaragara mu makosa yo kudakora imenyekanisha rinoze, kudakoresha neza EBM ndetse hari n’abahimba imibare y’ibyo bamenyekanisha ko byatunze umwuga kugira ngo bigabanye umusoro bakwiye gutanga.

Intumwa za RRA zihagarariwe na Bwana Kabera Sam yasabye abagifite uwo muco kuwucikaho kuko iyo bakorewe ubugenzuzi bagatahurwa ibihano biza biremereye.

RRA n’Abafite Hotel, Bars na Resto bemeranije ko ibigaragaza ko amafunguro agenerwa abakozi ba hotel cg restaurant, akurwa mu nyungu zisoreshwa bitagomba kurenga 1.5% y’ibyacurujwe byose muri restaurant.

Ikindi Abasora bo muri iki cyiciro, bakunze kugaragaza impungenge zo kubura inyemezabuguzi mu gihe baguze ibiribwa (imboga, imbuto...) ku baturage,  basabwe kujya bagurira mu mashyirahamwe yujuje ibyangombwa yanditse mu buyobozi bw’imisoro akaba afite TIN.

Aba basora ba Rusizi na Nyamasheke, bagaragarije RRA imbogamizi za bamwe muri bagenzi babo bakorera ibikorwa bibyara inyungu mu kajagari, ntibigaragaze mu buyobozi bw’imisoro, biyemeza kujya babatangaho amakuru kugira ngo bagarurwe mu nzira inogeye bafatanye n’abandi banyarwanda kubaka igihugu batanga umusoro.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?