Home / details /

Twirinde Koronavirusi, Duha Serivisi Abasora mu Buryo Bushya

Mu gihe abatuye isi bose ndetse n’igihugu cyacu by’umwihariko bugarijwe n’icyorezo cya Korona Virus, turasabwa twese kwirinda; dukurikiza amabwiriza duhabwa na Minisiteri y’ubuzima nko gukaraba intoki kenshi gashoboka, kwirinda guhana ibiganza cyangwa guhoberana igihe dusuhuzanya, no kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi kandi tugasiga intera byibuze ya metero imwe hagati yacu nabo turi kumwe. Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bwafashe ingamba zo kubahiriza izi nama, butirengagije guha serivisi nziza abakigana.

Mu itangazo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro giherutse gushyira hanze, Komiseri Mukuru Bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal yakanguriye abasora kurushaho kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba no kuzuza inshingano zabo mu bijyanye n’imisoro. Uretse uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bukoreshwa mu kumenyekanisha imisoro, Ikigo cyashyizeho n’ubundi buryo bwakwifashishwa n’abasora mu gusaba serivisi zitandukanye.

Muri serivisi zashyizweho twavuga nka emayili ya “ibinyabiziga@rra.gov.rw”, ikoreshwa n’abifuza serivisi zitandukanye mu binyabiziga nko kubarisha umusoro w’ikinyabiziga, dore ko itariki ntarengwa yo kwishyura umusoro ku nyungu z’ibinyabiziga bikora imirimo ibyara inyungu ari 31 Werurwe 2020.

Abakenera serivisi za EBM nabo ntibibagiranye; ubu ukeneye ubufasha bwihuse mu bijyanye na EBM Version 2 ashobora kubisaba anyuze ku rubuga https://ebm2.rra.gov.rw. Uru rubuga kandi rushobora gukoreshwa mu gusaba gushyira muri mudasobwa yawe EBM Version 2, cyangwa rugakoreshwa mu gusaba amahugurwa yo kuyikoresha.    

Muri iryo tangazo kandi, Komiseri Mukuru yagiriye inama abacuruzi basaba serivisi za gasutamo kwiyandikisha mu buryo bubemerera kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga buzwi nka E-Payment, kuko aribwo burimo gukoreshwa mu kwishyura serivisi zose za Gasutamo. Kumenyekanisha ibyinjira n’ibyoherezwa mu mahanga (Import & Export) n’izindi serivisi zose zibishamikiyeho byo birakorwa hakoreshejwe urubuga rwa https://sw.gov.rw.

Si ibyo gusa kuko RRA yanasohoye kumbuga nkoranyambaga zayo nomero na email z’abakozi bakora muri serivisi zintandukanye kugira ngo abasora bafite ibibazo by’umwihariko bashaka gusobanuza babikore batiriwe bava aho bari mu rwego rwo kwirinda ibyago byo gukwirakwiza iki cyorezo cya Coronavirus.

Nubwo ariko serivisi nyinshi zikomeje gutangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ntawakwirengagiza ko hari aho ridashobora gusimbura umuntu. Ibi bikaba byaratumye hari serivisi zimwe na zimwe zabaye zihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye tariki ya 16 Werurwe. Muri izo harimo nka serivisi zo gusura ibinyabiziga muri gasutamo, hamwe na serivisi z’ihinduranya ry’ibinyabiziga no gusaba ibyangombwa byaba byaratakaye nka “Duplicata” ya “Carte Jaune” n’ibindi.

Ibi biza byazanye ibizazane mu gihe Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kirimo kwakira Umusoro ku musaruro wabonetse mu mwaka wa 2019, igikorwa kizarangirana n’uku kwezi kwa Werurwe 2020. Ibi ariko ntibibuza Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kwizera ko izi ngamba zizatuma kibasha gufasha abakigana bose kandi kigakomeza gukora neza inshingano cyahawe yo gukusanya imisoro dore ko inagira uruhare mu gufasha igihugu kunyura mu bihe nk’ibi byugarije isi yose.

Izi ngamba zije ziyongera k’ubundi bworoherezwe bwashyiriweho abasora mu kwakira no gusubiza ibibazo byabo nk’umurongo utishyurwa 3004, imbuga nkoranyambaga nka Twitter (@rrainfo), Facebook (Rwanda Revenue) imeyili (info@rra.gov.rw) n’agasanduku k’ibitekerezo woherezamo ubutumwa bugufi (sms) ubanje kwandika ijambo RRA ugasiga akanya, ukabona kwandika ubutumwa bwawe, hanyuma ukabwohereza kuri 4152.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?