Home / details /

Nta mucuruzi ugomba kurenza iminsi umunani (8) atarasimbuza igikoresho yarafitemo ikoranabuhanga rya EBM akoresha igihe cyibwe cyangwa cyagize ikibazo.

Abacuruzi bose bakoresha ikoranabuhanga rya EBM mu gukora inyemezabuguzi zemewe bibukijwe ko igihe igikoresho kirimo iryo koranabuhanga cyibwe cyangwa kikagira ikindi kibazo bakwiye kubimenyesha ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu gihe kitarenze iminsi 8, bakihutira no gusimbuza icyo gikoresho kugira ngo bakomeze gutanga inyemezabuguzi zemewe nk’uko biteganywa n’amategeko.

Ibi byashimangiwe na Bwana Mbera Emmy, komiseri wungirije ushinzwe kugenzura imisoro mu kigo cy’Imisoro n’Amahoro, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 31/08/2022, mu nama yahuje abacuruzi barenga 130 bagarayeho kudakoresha ikoranabuhanga rya EBM kandi bararihawe.

Muri iyi nama yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (Webex), Bwana Mbera yavuze ko abacuruzi batumiwe bagaragayeho kuba badakoresha EBM kandi barayihawe, bityo ubuyobozi bubahuza bugira ngo bwumve niba hari ibibazo baba bafite bituma batuzuza inshingano zabo.

Bwana Mbera yavuze ko mu bigaragara, hari abahura n’ibibazo ntibabimenyeshe ubuyozi, ariko kandi ngo hari n’abanga kuyikoresha nkana bashaka gukwepa inshingano zabo. Niyo mpamvu yabibukije ko ugize ikibazo wese akwiye kumenyesha ubuyobozi bw’imisoro mu gihe kitarenze iminsi 8, bitaba ibyo agafatwa nk’uwanze kuzuza inshingano ze, ndetse akanahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Yagize ati: “Ubundi umucuruzi ntagomba kurenza iminsi 8 atarasaba indi EBM igihe iyo yakoreshaga yagize ikibazo, cyangwa se igikoresho yarayifitemo kibwe cyangwa cyangiritse”

Yongeye ati: “Iyo umucuruzi agize ikibazo cya EBM ye ntamenyeshe ubuyobozi bw’imisoro, nyuma bikagaragara ko atayikoresha bifatwa nkaho yirengagije inshingano ze bityo agahanwa nk’uko biteganywa n’itegeko. Niyo mpamvu twibutsa buri wese kujya yihutira kutumenyesha igihe yahuye n’ikibazo kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye kandi ku gihe”

Abacuruzi bitabiriye iyi nama nabo bishimiye ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyayiteguye kuko bahamya ko benshi bagwa mu makosa bitewe n’ubumenyi buke, ariko nanone ngo hari ababikora nkana bagira ngo birengagize inshingano zabo.

Sibomana Damasi, umwe mu bari bitabiriye iyi nama yagize ati “Njye nakoreshaga EBM yo muri telefone, nyuma iyo telefone iza kwibwa, ubwo nibazaga uko nzabigenza mu gihe ntarabona indi nyisimbuza ariko mbonye igisubizo kimfasha. Urebye natwe hari ukuntu tutibuka kubaza uko twabigenza, ariko ndashimira ubuyobozi bwa RRA buba bwaduhurije hamwe tugasobanukirwa byinshi tutakoraga neza bitewe n’ubumenyi buke, n’ubwo hari n’abirengagiza nkana inshingano zabo”

Itegeko n° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, mu gingo yaryo ya 17 ivuga ko umuntu ukora ibikorwa bisoreshwa agomba gutanga inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bwemewe n’ubuyobozi bw’imisoro.

Naho ingingo ya 18 ikavuga ku kubahiriza inshingano z’ukoresha iryo koranabuhanga, arizo: kugira ikoranabuhanga ryabugenewe mu gutanga inyemezabuguzi; gutanga inyemezabuguzi ikoreshejwe ikoranabuhanga ryabugenewe ku muntu wese uguze hatitawe ko ayisabye; kugaragaza izina nyaryo ry’igicuruzwa n’igipimo cy’umusoro ku nyemezabuguzi y’ikoranabuhanga ku bantu banditse ku musoro ku nyongeragaciro; kugaragaza izina nyaryo ry’igicuruzwa n’igiciro cyacyo ku nyemezabuguzi y’ikoranabuhanga ku bantu batanditse ku musoro ku nyongeragaciro; kumenyesha ubuyobozi bw’imisoro ko uburyo bw’ikoranabuhanga budakora mu gihe kitarenze amasaha atandatu; no kudasiba inyemezabuguzi nta mpamvu zumvikana.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly