Home / details /

Abasora bo mu ntara y'Iburasirazuba bashimiwe

Tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu Ntara y’Iburasirazuba habaye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Abasora ku nshuro ya 18, Ibirori byabanjirijwe n’igikorwa cyo kwegera Abasora aho Komiseri Mukuru Wungirije Jean-Luis KALININGONDO yasuye Uruganda Vinit International rukora Biscuits mu Karere ka Rwamagana.

Ubuyobozi bw’uru ruganda bwavuze ko rwishimira uburyo RRA iborohereza mu kubona byihuse ibikorssho batumiza mu mahanga ndetse no gukurirwaho imisoro ku bikoresho byibanze.

Komiseri Mukuru Wungirije yashmiye Vinit International ku ruhare rwabo mu gutanga neza imisoro kandi ku gihe abizeza ubufatanye n’ubufasha mu gihe bazaba bakeneye RRA.

Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Abasora mu ntara y’iburengerazuba byaranzwe no kungurana ibikerezo hagati y’abacuruzi na RRA bashakira hamwe icyateza imbere ubucuruzi muri iyi ntara aho abacuruzi bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu bucuruzi.

Imisoro y’Imbere mu Gihugu yakusanyijwe ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba ingana na miliyali 29.1 Rwf mu gihe intego yanganaga na miliyali 29.2 Frw, bingana na 99.5%. Nubwo intengo itagezweho, ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 hiyongereyeho 21.8%.

Imisoro n’Amahoro byeguriwe inzego zibanze byakusanyirijwe intara y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2019/20 bingana na miliyari 10.3 Frw ku ntego iyi ntara yari yahawe ingana na Miliyari 11.6 Frw, bingana na 88.8% by’intego.

Abasora bitwaye neza kurusha abandi mu ntara y’Iburengerazuba ni:

VINIT INTERNATIONAL LTD - Rwamagana

AYATEKE STAR COMPANY LTD – Kirehe

B&C GENERAL SUPPLY Ltd – Kayonza

ESCALE GROUP LIMITED – Bugesera

H.M BUSINESS LTD – Nyagatare

WOMEN EMPOWERED BUSINESS COMPANY LTD – Ngoma

GATSIBO AGRO-PROCESSING PLANT LTD – Gatsibo

Komiseri Mukuru Wungirije atanga ibihembo ku basora bitwaye neza yagize ati “ Uyu ni Umwanya mwiza cyane tugaragazamo amarangamutima dufitiye abasora ku ruhare bagira mu iterambere ry’igihugu. Turabashimira tubikuye ku mutima”

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba Jean Bosco NDUNGUTSE yashimiye gahunda leta yashyizeho yo korohereza abacuruzi mu bihe bikomeye bya covid-19, korohereza ishoramari, Kugabanya ibihano no kuborohereza uburyo bwo kwishyura imyenda y'imisoro.

Komiseri Mukuru Wungirije W’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro yakanguriye Abasora b’Iburasirazuba gukomeza ubukangurambaga ku ruhare rw'Imisoro mu iterambere, Kurwanya magendu batanga amakuru ku gihe, Gusaba no gutanga inyemezabwishyu ya EBM ndetde no kwandikisha imitungo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?