Home / details /

Igipimo cy’abacuruzi bakoresha ubworoherezwe bwabashyiriweho muri gasutamo cyazamutse kuri 77%

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kivuga ko abacuruzi barenga77% batumiza hamwe n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga uyu munsi aba bose basigaye babona amahirwe yo gusonerwa 5% ya avansi ku musoro ku nyungu ndetse n’ibicuruzwa byabo bikemererwa kunyura kuri za gasutamo bidakorewe isuzuma, kubera ko bagaragaje ubunyangamugayo mu bikorwa byabo by’ubucuruzi ndetse no kuzuza inshingano zo gusora neza.

Kuri iyi ngingo yo korohereza abacuruzi banyuza ibicuruzwa byabo kuri za gasutamo, Bwana MWUMVANEZA Felicien, Komiseri Ushinzwe Serivisi za Gasutamo mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, avuga ko hari inyungu zitandukanye abacuruzi basigaye babona kubera kwitwara neza. Ati “tubifashijwemo n’ikoranabuhanga, iyo umucuruzi sisitemu zacu zigaragaza ko azana fagitire zemewe, ntagabanye ibiciro cyangwa ngo abyite andi mazina, icyo gihe anyuzwa mu nzira yitwa iy’icyatsi kibisi cyangwa icyo twita Gold Card Scheme. Indi nyungu ihari ni uko hari abo dusonera imwe mu misoro, nka 5% ya avansi ku musoro ku nyungu, ndetse n’izindi nyungu zitandukanye. Igishimishije ni uko abarenga 77% aribo baca muri iyi nzira nziza bakabona n’aya mahirwe”.

Nk’uko uyu muyobozi asobanura ko ari amahirwe yahawe abacuruzi banyuza ibicuruzwa byabo kuri za gasutamo, aho byanatumye igihe ibicuruzwa byahatindaga kigabanuka cyane, ku ruhande rw’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Bwana Robert Bafakulera uruhagarariye, ashimangira ko abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga bishimira uburyo imikorere ya za Gasutamo mu Rwanda imaze kuvugururwa ku kigero gishimishije ugereranyije n’imyaka yashize.

Ati:“mbere byafataga igihe kigera ku kwezi cyangwa se n’iby’umweru kugira ngo ibicuruzwa bikorerwe isuzuma mbere y’uko bisohoka muri gasutamo, ariko ubu bifata amasaha make cyane kuri ba bandi babarizwa muri Gold Card Scheme ndetse n’iminsi mike ku bari mu bindi byiciro aribyo bita inzira y’umuhondo n’itukura kugirango ibicuruzwa bikorerwe isuzuma. Ibi ni ibyo kwishimira cyane”

Ikindi bwana Robert Bafakulera uhagarariye urugaga rw’abikorera PSF avuga, ni uko akangurira abacuruzi bo muri iki cyiciro kibona aya mahirwe arimo no gusonerwa 5% bya avanse y’umusoro ku nyungu kubyaza umusaruro aya mahirwe, akavuga ko ukoze igiteranyo cy’amafaranga ku mwaka usanga ari menshi, intego ya PSF ikaba ko nibura umwaka wa 2021 uzarangira abari mu cyiciro cyoroherezwa uyu musoro cya Gold Card Scheme bagera kuri 90%.

Ubusanzwe, Umunsi Mpuzamahanga wa za Gasutamo, wizihizwa ku rwego rw’isi ku itariki 31 Mutarama buri mwaka. Ubwo uyu munsi wizihizwaga mu Rwanda, Bwana MWUMVANEZA Felicien, Komiseri Ushinzwe Serivisi za Gasutamo mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, yavuze ko iyo bizihiza uyu munsi, bibanda ku kugaragariza abacuruzi amahirwe atandukanye babona muri serivisi za Gasutamo, ariko bakanaganira ku mbongamizi bahura nazo kugirango zishakirwe umuti. Komiseri Mwumvaneza yavuze ko bishimira ko umubare w’abacuruzi boroherezwa ku musoro kuri za gasutamo wiyongereye cyane.

Imibare y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), igaragaza ko abacuruzi bagera ku 1,000 aribo batumiza ibicuruzwa mu mahanga, naho abagera ku 1,200 bo bakabyohereza hanze. Uyu mwaka, umunsi mpuzamahanga wa gasutamo wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Gasutamo Ishimangira Kugarura, Kuvugurura no Guhangana n’Isoko Rirambye”.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?