Home / details /

ABACURUZA IBIKOMOKA KU BUHINZI N’UBWOROZI BOSE SIKO BASABWA GUTANGA INYEMEZABUGUZI YA EMB.

Abacuruza ibokomoka ku buhinzi n’ubworozi ni bamwe mu bagaragaje impungenge z’uko batasobanukiwe uko bazakoresha ikoranabuhanga rya EBM mu gutanga inyemezabuguzi z’ibyo bacuruza.

Ni nyuma y’uko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gitangaje ko inyemezabuguzi zizaba zaratanzwe na EBM cyangwa iziherekejwe n’imenyekanisha ryo muri gasutamo arizo zonyine zizakurwa mu musaruro usoreshwa mu gihe cy’imenyekanisha ry’umusoro ku nyungu z’umwaka w’isoresha wa 2021, abasora bagaragaje impungenge z’uko har’ibikorwa bimwe na bimwe bitazashobora kubonerwa izi nyemeza buguzi.

Mu rwego rwo kumara impungege abacuruzi, RRA yatangije ubukangurambaga bwihariye ku byiciro bitandukanye by’abacuruzi mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa neza gahunda ya EBM kuri bose.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ubuyobozi bwa RRA bwashimangiye ko abakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi atariko bose bagomba gutanga inyemezabuguzi ya EBM kuko hari n’abatanditse ku musoro. Urugero ni nk’umuntu uhinga yasarura agasagurira isoko, uwo birumvikana ko adasabwa gutanga fagitire igihe agiye ku gurisha uwo musaruro, kimwe n’ugiye kugurisha itungo agira ngo agire icyo yakwitezaho imbere. Uretse n’abo kandi, n’abahinzi cyangwa aborozi bagemurira umusaruro amakoperative atandukanye ntibarebwa n’iyi gahunda ya EBM kuri bose.

Bumwe muri ubwo buryo bwunganira EBM software isanzwe ikoreshwa n’abasora muri mudasobwa zabo, ni uko nk’Abasora bato n’abaciriritse bashyiriweho application izifashishwa muri telefoni zabo ngendanwa ibafasha gutanga inyemezabwishyu ku baguzi babo. Ibyo rero bizorohereza ababagurira kubona inyemezabuguzi yemewe kubyaguzwe hirya no hino mu gihugu.

Si ibyo gusa hari n’ubundi buryo bushya bwatangiye gukoreshwa burimo no kuba umuntu ashobora kunyura ku rubuga rwa RRA agakora inyemezabuguzi muri sisiteme bitamusabye ko ahorana interineti cyangwa ngo abe atunze telephone, k’uko yanjya ku bantu batanga serivisi za interineti (ziberi kafe) akabikora mu minota mike. Ibi biraba cyane abokora ibikorwa by’ubucurizi basaba kwisyura mu gihe runaka, nk’ukwezi cyangwa igihembwe.

Umuhuzabikorwa wa EBM yakomeje yizeza abasora ko ibyaguzwe cyangwa ibyagurishijwe byose Atari ko biherekezwa n’inyemezabuguzi ya EBM, ko hari ibifite umwihariko nk’imishahara, imisanzu ya  RSSB, amafaranga ahabwa abakozi bagiye muri misiyo cyangwa mu mahugurwa, ubwicungure, ibyaguzwe ku bantu batanditse mu misoro, ko ibyo byose hazakomeza kurebwa impapuro zemewe zisanzwe zibiherekeza nk’amamenyekanisha, impapuro za banki, iz’inzego zinyuranye za Leta n’ibindi

 RRA ikaba izasuzuma niba impapuro usora yatanze amenyekanisha ziri mu rwego rwa serivise zisaba inyemezabunguzi ya EBM cyangwa niba ziherekezwa n’izindi mpapuro zemewe n’amategeko ”.

Abasora bashimiye RRA ku bw’igitekerezo cyo kugirana ibiganiro byihariye nabo kuko byabafashije gusobonabukirwa icyo basabwa.

Uhagarariye abakora imirimo y’ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi, Bwana Nsengumuremyi Alexis yashimangiye ko imbogamizi zikiri nyinshi mu byeyerekeye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya “EBM kuri bose” ariko ko ubufatanye hagati y’inzego zose ndetse na RRA aribwo buzatuma intego y’iyi gahunda igerwaho byihuse.

Yagize ati: “Imbogamizi zo ntizibura iyo hari politike nshya yashyizweho ariko icy’ingenzi n’ubufatanye n’imikoranire byiza hagati y’inzego bireba. Turashimira cyane RRA ko yafashe uyu mwanya wo kudusobanurira ibijyanye n’iyi gahunda nshya ya EBM kuri bose, tunabizeza ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, ariko nanone twifuzaga ko haba ubukangurambaga buhagije mu gihugu cyose ndetse n’amahugurwa ku bantu batumva iri koranabuhanga, bityo abagifite urujijo babashe kubyumva neza. Ibi mbivuze nshingiye ku masomo menshi twakuye mu kiganiro cy’uyu munsi”

Kuri iki cyifuzo, bwana Mbera Emmy yavuze ko ikigo cyatangiye kandi kizakomeza gukangurira abacuruzi bose baba abato, abaciriritse ndetse n’abanini gukoresha EBM, anabibutsa kandi ko itangirwa ubuntu, ndetse n’amahugurwa yo kuyikoresha agatangirwa ubuntu. Yagaragaje kandi ko kuva iyi gahunda yatangizwa, hari umusaruro imaze gutanga, aho abarenga 2,400 bamaze kuyihabwa harimo abatumiza n’abohereza ibicuruzwa byabo hanze.

Ingingo ya 17 y’itegeko No. 026/2019 rigena uburyo bw’isoresha ivuga ko umuntu ukora ibikorwa bisoreshwa agomba gutanga inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (EBM) bwemewe n’Ubuyobozi bw’imisoro. Naho ingingo ya 18 ikavuga ku inshingano z’ukoresha ubwo buryo harimo ko agomba kugira no gutanga inyemezabuguzi ikoreshejwe ikoranabuhanga ryabugenewe ku muntu wese uguze hatitawe ko ayisabwe.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?