Home / details /

Abacuruzi bo mu karere ka Rusizi biyemeje guhindura imyumvire ku ikoreshwa rya EBM

Akarere ka Rusizi mu ntara y’I burengerazuba gahana imbibi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’Uburundi, kakaba ari akarere kagaragaramo ubucuruzi butandukanye harimo n’ubwambukiranya imipaka.

N’ubwo aka karere ariko gafite abacuruzi benshi, imyumvire ku ikoreshwa rya EBM mu bacuruzi iracyari hasi cyane kuko abenshi muri bo batekereza ko abacuruzi banini ari bo gusa bakwiye gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga fagitire.

Nyuma yo kuganira na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) Bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal ubwo yabasuraga kuri uyu wa gatanu tatiki 20/08/2021, basobanukiwe birambuye n’akamaro ka EBM haba ku bucuruzi bwabo ndetse no ku gihugu muri rusange, yababwiye ko hari EBM ishyirwa muri mudasobwa, EBM ikorera kuri interineti, EBM ihuzwa n’imashini basanzwe bakoresha batanga facture ndetse na apulikasiyo ishyirwa muri telephone abacuruzi bato bakoresha bagatanga facture nka message. Ubu buryo bwa EBM buri wese akaba yakoresha ubujyanye n’ubucuruzi akora, ndetse banabwirwa ko EBM kuyihabwa nta kiguzi bisaba.

Komiseri Mukuru yanabasobanuriye kandi ibihano bikomeye bihabwa abadakoresha EBM cyangwa abayikoresha nabi dore ko ibihano bingana n’inshuro 10 kugera kuri 20 by’amafaranga ari kuri fagitire, ndetse umucuruzi akaba yanafungwa. Abagira inama yo kwitabira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya EBM kuri bose, abamara impungenge bari bafite n’imyumvire mibi kuri EBM.

Chairman wa PSF HITAYEZU Dirigeant yavuze ko urubyiruko rubafatiye runinni mu bijyanye n’imisoro cyane ko ari rwo rwumva cyane ikoranabuhanga bakabafasha ibyo abakuru badashoboye kwikorera mu kumenyekanisha imisoro n’ibindi bibasaba gukoresha ikoranabuhanga. Ati “Ntimwakabaye musigara inyuma mu gukoresha EBM kandi ari mwe musobanukiwe ikoranabuhanga cyane kurusha abakuru”

Ibi byabaye mu rwego rwa gahunda ya RRA isanzweho yo kwegera abacuruzi mu bice byose bigihugu kugirango bungurane ibitekerezo ndetse ibibazo bahura na byo bishakirwe ibisubizo. Komiseri Mukuru yasuye kandi imipaka ya Rusizi I na Rusizi II aganira n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere ka Rusizi. Nyuma y’ikiganiro bagiranye bemerewe ubworoherezwe mu gihe bazaba bishyize hamwe kandi bakirinda ibikorwa bya magendu. Banemerewe kandi ko abakozi ba gasutamo bazajya babakira ku masaha yose bazagerera ku mupaka kugirango bibafashe mu kurinda umutekano wabo n’uw’ibintu byabo.

Guverineri w’intara y’I burengerazuba HABITEGEKO Francis yashimye imikoranire ya RRA yafashije abacuruzi bambuka imipaka mu karere ka rusizi. Yagize ati “Kubera imikoranire, ibibazo abacuruzi bari bafite byagiye bikemuka, byorohereza abacuruzi”. Yavuze ko iyi ntara igiye gufatanya mu gukora ubukangurambaga ku ikoreshwa rya EBM ndetse no kuyikoresha neza. 

Akarere ka Rusizi gafite abacuruzi bagera ku 17,165. Muri bo 2,051 gusa nibo bakoresa EBM, bingana na 1.2 %. Komiseri Mukuru akaba yasabye abacuruzi kuba abavugizi muri bagenzi babo gukoresha neza EBM ku bazifite ndetse no kwiyandikisha ku batarayisaba kugirango batange inyemezabuguzi ku babagana bose, ndetse gahunda ya EBM kuri bose ishyirwe mu bikorwa.

Igikorwa cyo kwegera abasora kirakomereza no mu tundi duce tw’igihugu kugirango na bo babone umwanya wo gutanga ibitekerezo byabateza imbere ndetse n’imbogamizi bahura na zo mu bucuruzi zishakirwe umuti ku bufatanye n’izindi nzego zose zibishinzwe.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?