Home / details /

Abagera kuri 65% nibo bamaze kumenyekansiha no kwishyura avansi ya 2 y’umusoro ku nyungu zabonetse mu mwaka wa 2021.

Mu gihe itariki ntarengwa yo kumenyekanisha no kwishyura avansi ya kabiri y’umusoro ku nyungu ari 30/09/2021), abasora bangana na 65% nibo bonyine bamaze kumenyekanisha uyu musoro. Ibi byagarutsweho na Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu mu Kigo cy’Imisoro n’Amaho (RRA, Madame Batamuliza Hajara, ubwo yakanguriraga abasora bose kumenyekanisha no kwishyura hakiri kare avansi ya kabiri y’umusoro ku nyungu zabonetse mu mwaka wa 2021.

Imibare y’agateganyo y’abamaze kumenyekanisha avansi ya 2 y’umusoro ku nyungu w’umwaka wa 2021, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko kuba bamaze kugera kuri iri janisha, ibi byerekana ko abasora bamaze gusobanukirwa n’ingaruka zo kubikora ku munota wa nyuma zirimo nko gucibwa amande y’ubukererwe, akangurira abasigaye kwihutira ku bikora kuko itariki ntarengwa yegereje.

Madamu Hajara yagize ati “kugeza ubu abamaze kumenyekanisha bagera kuri 65%, bityo tukaba dukangurira abasigaye ko babikora vuba kuko itariki ntarengwa yegereje, dore ko atari na ngombwa ko umenyekanishije ahita yishyura, kuko umuntu ashobora kumenyekanisha akazishyura igihe icyo aricyo cyose mbere y’itariki ya 30/09/2021. Kumenyekanisha kare bifasha usora kumenya neza umusoro agomba, ndetse akabona n’umwanya uhagije wo kuwegeranya, haba harimo n’ikosa akarikosora kare kuko hari igihe ikoranabuhanga ribatenguha mu minsi yanyuma bigatuma bakora amakosa kubera huti huti”

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta irebana no kuzahura ubukungu hagamijwe gufasha inzego zitandukanye zagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, RRA yafashe icyemezo cyo guhindura uburyo bwo kubara avansi y’umusoro ku nyungu zabonetse mu mwaka wa 2021 bigashingira ku byacurujwe mu gihembwe.

Ibi bisobanuye ko kubara avansi ya kabiri y’umusoro ku nyungu w’igihembwe cya kabiri uri kumenyekanisha ukanishyurwa bitarenze itariki ya 30 Nzeri 2021 bikorwa hashingiwe ku byacurujwe mu mezi ya Mata, Gicurasi na Kamena.

Kumenyekanisha uyu musoro bikorwa usora anyuze ku rubuga rw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro www.rra.gov, ukajya ahanditse “Pay Domestic Taxes Here” ugashyiramo TIN n’ijambo banga ryawe hanyuma ugakurikiza amabwiriza. Abasora mu buryo bucishirije, ubukomatanyije ndetse n’abasorera ibinyabiziga bikora imirimo ibyara inyungu bo basora bakoresheje telefoni igendanwa (*800# bagakurikiza amabwiriza). Kwishyura nabyo bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga nka Mobile Money, MobiCash, Infinity, cyangwa se kuri banki iyo ariyo yose y’ubucuruzi.

Madamu Batamuliza Hajara Komiseri w’imisoro w’imbere mu gihugu arasaba abasora gukoresha neza ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwabashyiriweho hagamijwe kuborohereza mu imenyekanisha ndetse no kwishyura imisoro, anabibutsa ko ibyatunze umwuga bizakurwa mu nyungu zisoreshwa z’umwaka wa 2021 ari ibizaba biherekejwe n’inyemezabuguzi zemewe zatanzwe na EBM cyangwa impapuro z’imenyekanisha rya gasutamo. Buri muntu wese ukora ibikorwa bibyara inyungu arasabwa kwaka no gutanga inyemezabuguzi zitanzwe na EBM.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?