Home / details /

Abasora bahamya ko bakomeje imikoranire myiza bafitanye na Leta y’uRwanda ntakabuza imisoro yazakomeza kwiyongera ikanagera kuri Miliyali 2000 Frw ku mwaka mu minsi ya vuba.

Abasora bahamya ko nibakomeza ubufatanye bwiza bafitanye na Leta bizatuma umusoro winjizwa mu isanduku ya Leta uzamuka vuba cyane ukagera kuri miliyali 2000 Frw ku mwaka. Ni mu gihe batangarizwaga ko mu mwaka w’isoresha wa 2020/2021, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyakusanyije amafaranga aturuka mu misoro n’andi atari imisoro angana na miliyari 1,654.5 Frw ku ntego ikigo cyari cyahawe ingana na miliyari 1,594.3 Frw, bihwanye na 103.8%.

Ni mu muhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora wabaye kuri uyu wa Kane taliki 28/10/2021 muri Kigali Marriot Hotel, uyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari, Bwana TUSABE Richard.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Bwana BAFAKULERA Robert yagize ati: “Kera twahuraga n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro dufite ibibazo byinshi, ndetse bamwe mu bacuruzi binubiraga no guhura nabo, ariko ubu twishimiye ko duhuzwa akenshi n’ibyishimo, badushimira ko dusora neza. Ibi biduha imbaraga, kandi twizeye ko vuba cyane umusaruro uturutse ku misoro dutanga uzazamuka nibura ukagera kuri miliyari 2000 Frw ku mwaka

Ibi byanagarutsweho n’Umunayabanga wa Leta ushinzwe imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Bwana TUSABE Richard ubwo yatangizaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe gushimira abasora uruhare bakomeje kugira mu kwiyubakira igihugu, cyane cyane muri ibi bihe bidasanzwe u Rwanda ndetse n’isi biri gucamo kubera icyorezo cya Covid-19. Bwana TUSABE yavuze ko ibi aribyo byatumye umusaruro wabonetse ushimishije.  

Yagize ati: “Kubera icyorezo cya Covid-19, twateganyaga ko mu mwaka washize wa 2020/2021 umusoro uzagabanyukaho 0.5, ariko k’ubufatanye bwiza n’abasora, umusaruro wazamutse ku kigero gishimije ugereranyije nibihe igihugu cyarimo. Turashimira cyane abasora kandi tunabizeza gukomeza kunoza imikoranire kugira ngo n’ibitaragerwa tuzabigereho

Bwana Tusabe kandi yagiriye inama abikorera guharanira gushora imari mu nganda zikorera imbere mu gihugu kuko ngo icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko hari byinshi bikenerwa kandi bitaboneka ku bwinshi bityo bikagorana ku bibona mu bihe bidasanzwe.

Yagize ati “Covid-19 yatweretse ko tugifite urugendo rurerure. Ku ikubitiro, igihe habaga ifungwa ry’ibikorwa by’ubucuruzi mu gihugu (Total lockdown), hari ibikoresho by’ibanze twabuze, urugero twatumije “sanitizer” mu bihugu nka bitatu ariko byaratugoye kugira ngo tuyibone vuba kuko bagombaga kubanza kwihaza bakabona kudusagurira, ibi rero bitubere isomo ryo guharanira gukora inganda”

Mu bikorwa biteganijwe muri uku kwezi ko gushimira abasora harimo irushanwa ryo gukora ibihangano bigaragaza uruhare rw’imisoro mu iterambere ry’igihugu binyuze ku mbuga nkoranyambaga, gusura no gutera inkunga abasora bagizweho ingaruka n’umutingito watewe n’ikirunga cya Nyiragongo, gusura abasora hirya no hino mu gihugu hagamijwe kubashimira uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, n’irushanwa rya Volleyball.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gifite intego yo gukusanya amafaranga aturuka mu misoro n’andi atari imisoro angana na Miliyali 1,755.5 Frw muri uyu mwaka w’isoresha wa 2021/2022, ni ukuvuga ko hateganyijwe kuziyongeraho Miliyali 120.1Frw ugereranyije n’umwaka ushize.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?