Home / details /

Intara y’Amajyepfo yinjije mu isanduku ya Leta umusoro ungana na miliyali 44.5 Frw mu mwaka w’isoresha wa 2020/2021

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyagaragaje ko mu mwaka w’isoresha wa 2020/2021, Intara y’Amajyepfo yakusanyije umusoro ungana na miliyali 44.5 Frw mu gihe intego yari 43.2Frw. Ibi byatangajwe na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal, mu birori byo gushimira basora bo mu ntara y’Amajyepfo, byabereye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatatu taliki 3/11/2021.

Komiseri Mukuru yasobanuye ko hari impamvu zitandukanye zatumye Ikigo kirenza ku ntego cyari cyahawe. Muribyo harimo ingamba za RRA nka gahunda ya EBM kuri bose ndetse n’uburyo bwo korohereza abasora kwishyura imisoro, ndetse ngo n’abasora bitwaye neza muri rusangemu kubahiriza inshingano zabo.

Komiseri Mukuru kandi yavuze ko hari n’izindi mpamvu zatumye intego igerwaho kandi ikanarenga.

Yagize ati “Uretse n’ingamba RRA yashyizeho, hari no kuba ubukungu bwarazamutse ku gipimo kirenze uko byari byitezwe (4.4% vs 0.5%); agaciro k’ibitumizwa mu mahanga, hatarimo ibikomoka kuri petrol, nako kiyongereye kurenza uko byari byitezwe (14.8% vs 4.2%); ibyacurujwe ku banditse ku musoro ku nyongeragaciro (TVA) byazamutse ku gipimo cya 16% ugereranyije n’igipimo cya 5.5% cyari cyitezwe, ndetse n’izamuka rya 3.3% ryari ryarabayeho mu mwaka wa 2019/20.”

Ku ruhande rw’abikorera, Umuyobozi w’Urugaga rw’Akorera mu ntara y’Amajyepfo, bwana BIGIRIMANA Jean Bosco yavuze ko kuba abasora baritaweho na Leta mu bihe bikomeye byatewe n’icyorezo cya Covid-19 byatumye bagira umurava wo gutanga umusoro n’ubwo hari abagikeneye gukomeza kwigishwa umunsir ku wundi.

Yagize ati: “Nk’abikorera turashimira Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bazirikanye ibihe turimo bakorohereza abasora, bakongera igihe cyo kumenyekanisha no gusora, kuko bitaribworoheye abacuruzi gutanga imisoro ku gihe, arinabyo byadufashije gukomeza ubucuruzi, akaba ari muri uro rwego twafashe intego yo kongera ubukangurambaga kugira ngo tuzamure imyumvire y’abasora bamwe na bamwe bagenda biguru ntege, ndetse no kurwanya magendu”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, KAYITESI Alice, yasabye abasora bo muri iyi ntara gukomeza umuhigo bihaye yo gusora neza kandi ku gihe, ntawe ubahatira ku bikora, abibutsa ko gusora ku bushake ari umuco abakorera ubucuruzi muri iyi ntara bahoranye kuva kera.

Yagize ati: “Ndashimira cyane abasora bo muri iyi ntara ko mukomeye ku izina mwihiteyemo ry’abasora aho kwitwa abasoreshwa, izina abasora ryakomotse muri iyi ntara, kandi turabashimira ko mukoje imihigo yo gusora ku bushake kuko mwamaze gusobanukirwa umusanzu wanyu mu iterambere ry’uRwanda”.

 Muri uyu mwaka w’isoresha wa 2021/2022, Intara y’Amajyepfo yahawe intego yo kwinjiza imisoro y’imbere mu gihugu (domestic taxes) ingana na miliyari 52.4 Frw; naho imisoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze izakusanywa muri uyu mwaka ingana na miliyari 11.1 Frw.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly