Home / details /

INTARA Y’IBURENGERAZUBA YAJE KU ISONGA MU GUKUSANYA IMISORO Y’IMBERE MU GIHUGU MU MWAKA WA 2020/2021.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko mu mwaka w’isoresha wa 2020/2021, Intara y’Iburengerazuba yaje ku isonga mu kwinjiza imisoro y’imbere mu gihugu, aho hakusanyijwe amafaranga aturuka ku misoro n’andi atari imisoro angana na miliyari 35.55 Frw ku ntego ya miliyari 29.7Frw; yagezweho ku gipimo cya 119.7%. Ni ukuvuga ko intego yarenzeho miliyari 5.85 Frw. Hanabayeho kandi inyongera ya 27.2%; ihwanye na milliyari 7.6 Frw ugereranyije n’umwaka wawubanjirije (2019/20).

Ibi byatangajwe na Komiseri Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, bwana KALININGONDO Jean-Louis, kuri uyu wa Gatanu taliki 5/11/2021 mu birori byo gushimira abasora bo mu ntara y’Iburengerazuba, byabereye mu karere ka Rusizi.

Ku misoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze, Intara y’Iburengerazuba yakusanyije miliyari 11.2 Frw ugereranyije n’intego ingana na miliyari 11.4Frw; intego yagezweho ku gipimo cya 97.9%, icyakora habayeho inyongera ya 21.7% ihwanye na miliyari 2.0 Frw ugereranyije n’ayari yakusanyijwe muri 2019/20.

Komiseri Mukuru Wungirije kandi yatangaje ko mu gihembwe cya mbere (1) cy’umwaka w’isoresha wa 2021/2022, Intara y’Iburengerazuba yakusanyije amafaranga aturuka ku misoro n’andi atari imisoro angana na miliyali 8.6 Frw mu gihe intego yanganaga na miliyali 8.2 Frw, bingana na 104.2%. Habayeho izamuka rya 28.9% ugereranyije n’igihembwe cya mbere (1) cya 2020/2021; naho ku misoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze, hakusanyijwe angana na miliyari 2.0Frw, mu gihe intego yari miliyali 2.1 Frw.

Bwana KALININGONDO yavuze ko n’ubwo intego y’igihembwe cya mbere (1) cy’uyu mwaka itagezweho, ashimira cyane abasora bo muri iyi ntara ubufatanye, ndetse n’ubwitange bagaragaje, arinabyo byatumye baza ku isonga mu kusanya imisoro y’imbere mu gihugu (domestic taxes) mu mwaka wose wa 2020/2021, ugereranyije n’izindi ntara. Ibi bikaba bitanga ikizere ko ntakabuza intego y’umwaka nayo izagerwaho.

Yagize ati: “Turashimira cyane abasora bo mu ntara y’Iburengerazuba ko bagize uruhare mu ikusanya ry’umusoro mwinshi mu mwaka wa 2020/2021, kandi nshingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufatanye Kuzahura Ubukungu”, ndetse n’imikoranire myiza Ikigo gifitanye n’abasora, mpamya ko n’intego y’uyu mwaka tuzayigeraho ndetse tukanayirenza.

Ibi kandi byagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, bwana HABITEGEKO François ashimangira ko imyumvire n’umwete w’abasora bo muri iyi ntara bikomeje kuzamuka umwaka ku wundi, cyane ko batanacitse intege no mu bihe bigoye bya Covid-19, arinayo mpamvu umusaruro ukomeje kwiyongera.

Yagize ati: “N’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyazahaje ubukungu, ndashimira cyane abasora b’intara y’Iburengerazuba kuba barakomeje kwihanganira ibihe bikomeye twaciyemo kandi tugicamo, ntibacike intege, bagakomeze gukora uko bashoboye buzuza inshingano zabo zo gusora n’ubwo bitaribyoroshye, arinabyo byatumye tubona uyu musaruro mwiza batumurikiye”

Abasora nabo bishimiye ko uruhare rwabo ruhabwa agaciro, ubu bakaba biyumva nk’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu, ibintu bavuga ko bikomeza kubongera imbaraga zo gusora badaseta ibirenge. Bwana ZHAO GUIRONG, ufite kompanyi “See Dreams Rwandan Ltd” ikora imirimo y’uburobyi, korora no gucuruza inkoko ndetse no gutunganya amavuta yo guteka, iherereye mu karere ka Rubavu, avuga ko igihembo cy’ishimwe yahawe uyu munsi ari ishema kuri we.

Ati: “Natunguwe cyane n’iki gihembo, ubundi nzi ko gusora ari inshingano zanjye, ariko kuba Leta ifata umwanya wo guha agaciro umusanzu wanjye n’ibintu nishimiye pe, mpamya ko n’ubutaha nzaharanira kugaruka mu bazahembwa, nsora neza kandi ku gihe kuko nta kiza nko kubona ushimirwa imbere y’iyi mbaga yose uruhare wagize mu iterambere ry’igihugu cyaguhaye ikaze uri umunyamahanga”

Abandi bantu bahembwe kandi hari abaguzi baharaniye gusaba inyemezabuguzi ya EBM igihe cyose bagize icyo bagura, ndetse n’abacuruzi bayitanze kenshi igihe cyose bagize icyo bacuruza. Hanatanzwe kandi utu mashini dukubiyemo sisitemu ikora fagitire ya EBM ndetse n’iyisohora (printer) ku bacuruzi bato barenga 900 muri iyi ntara, mu rwego rwo kubafasha gutanga inyemezabuguzi yemewe.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?